EAC yarahiriye kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba uratangaza ko uzakoresha uburyo bushoboka bwose mu kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. Ibi uyu muryango ubitangaje mu gihe u Rwanda rwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikinyamakuru The Citizen cyandikirwa muri Tanzaniya cyanditse ko hari abantu 300 bacyekwaho gutegura no gushyira mu bikorwa  Jenoside yakorewe abatutsi bakiyihishasha mu bihugu bigize Afurika y’Uburasirazuba. Aha hiyongeraho abandi basaga 800 bakihishahisha mu bihugu bitandukaye bya Afurika.

Mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi wabereye i Arusha ahakorerwa Urwego rw’Urukiko Mpuzamahanga mpanabyaha, umwe mu bayobozi muri uru rukiko yavuze ko hari benshi bari  isonga mu gutegura no gushyira mu bikorwa umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi  batarafatwa.

N’ubwo uyu utavuze amazina, The Citizen ivuga ko umwe muribo ari Felecien KABUGA wari umucuruzi ukomeye akaba ashinjwa gutegura inkunga abakoraga Jenoside, ndetse kuri ubu hakaba harashyizweho Miliyoni eshanu z’amadorari zizahabwa uzatanga amakuru yatuma uyu Kabuga atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba Christophe Bazivamo, yasabye ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba gufasha u Rwanda mu rugendo rurimo rwo kwiyubaka kandi ko ibihugu bigize uyu muryango ufata Jenoside nk’icyaha kibasira inyoko muntu. Bazivamo yavuzeko EAC izakoresha imbaraga zose zishoboka mu  kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Leave a Reply