Umukinnyi wa filime Idris Elba yishyize mu kato amaze gupimwa COVI-19

Umukinnyi wa filime w’icyamamare Idris Elba yatangaje ko yipimishije agasanga yaramaze kwandura indwara ya COVI-19 [Koronavirusi]

Image result for Idris Elba

Ibi yabitangaje mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, kuri uyu wa Mbere, avuga ko yishyize mu kato mu rwego rwo kwirinda kwanduza abandi.

Ati “ Muri iki gitondo nisuzumishije nsaga naranduye COVID-19. Ndumva meze neza, nta bimenyetso kugeza ubu ariko nishyize mu kato kuva ubwo namenyaga ko nshobora hari aho nahuriye n’ubwandu.”

Idris Elba yavuze ko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize yahuye n’umuntu ufite nawe waje gusangwamo iki cyorezo.

Image result for Idris Elba

Tariki 04 Werurwe 2020 Idris Elba kandi yari muri Wembley Arena ahari umugore wa Minisitiri w’Intebe wa Canada, Sophie Gregoire Turdo, na we wasanzwemo iyi ndwara.

Uyu mugabo w’imyaka 47 bigaragara ko ubu burwayi ntacyo bwamuhungabanyijeho, yagiriye inama abantu bose gukurikiza amabwiriza arimo gukaraba intoki inshuro nyinshi, kwirinda kwegerana n’abandi no kuguma mu ngo zabo ku babishoboye.

Mu mashusho Idris Elba yifashe inyuma ye hari umugore we Sabrina Dhwore byaragaragara ko ahangayitse, gusa we yari ataripimisha ngo amenye uko ahagaze.

Idris Elba yamamaye muri filime zitandukanye zirimo “Luther”, “Fast Furious”, n’izindi, mu 2019 yagizwe umugabo ukurura abagore kurusha abanda ku Isi.