Ubucuti bwa Lil Wayne na Visi Perezida w’Amerika JD Vince bwagarutsweho

Umuraperi w’icyamamare wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Lil Wayne, ari kuvugwa cyane nyuma y’amakuru avuga ko yagiranye ubucuti bwa hafi na Visi Perezida wa Amerika, J. D. Vance.

Amakuru yatangajwe na Media Take Out avuga ko aba bombi bamaze igihe bandikirana ubutumwa bugufi (iMessage) ku buryo buhoraho, ndetse ngo baganira hafi buri munsi.

Lil Wayne na Vince biravugwa ko bamaze kubaka ubucuti bukomeye
Visi Perezida JD Vince uvugwaho kuba inshuti na Lil Wayne

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ya Lil Wayne avuga ko akunze kwereka inshuti ze n’abo bakorana muri studio ubutumwa aba yandikiranye na J.D. Vance. Ngo iyo yakiriye ubutumwa bushya, ashobora gufata telefoni akayereka abo bari kumwe kugira ngo babusome.

Umwe mu batanze ayo makuru yagize ati: Wayne akunda kwereka abantu ubutumwa aba yandikiranye na JD. Hari igihe baba bari muri studio, telefoni ikakira ubutumwa, agahita ayereka abo bari kumwe. Bombi bamaze kubaka ubucuti nyabwo.

Nubwo umwe ari umuhanzi undi akaba umunyapolitiki ukomeye, amakuru avuga ko ibiganiro byabo bitibanda kuri politiki. Ahanini baganira ku mikino ya NFL na NBA, umuziki, album za Hip-Hop ndetse banahana ibitekerezo ku bindi bibazo by’imyidagaduro.

Bivugwa ko J.D. Vance akunda cyane siporo n’umuziki, ibintu byatumye we na Lil Wayne babona byinshi bahuriraho.

Si ubwa mbere Lil Wayne agaragaye hafi y’abanyapolitiki bo mu ishyaka ry’abarepubike. Mu mwaka wa 2020, mbere y’amatora ya Perezida wa Amerika, Lil Wayne yahuye na Donald Trump ndetse afata ifoto yamushyigikiye ku mugaragaro, ashimangira gahunda ya Trump yiswe Platinum Plan yari igamije guteza imbere ubukungu bw’Abirabura.

Nyuma y’aho, mu minsi ya nyuma ya Trump ku butegetsi, yahaye Lil Wayne imbabazi za Perezida (Presidential Pardon), zatumye akurwaho igihano yari yarakatiwe mu rubanza rwarebanaga no gutunga intwaro mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Nubwo amakuru y’ubu ataremezwa ku mugaragaro na Lil Wayne cyangwa ibiro bya Visi Perezida J.D. Vance, aramutse ari ukuri yagaragaza ko aba bombi bamaze kubaka ubucuti bukomeye burenze politiki, bushingiye ku rukundo bahuriyeho rwa siporo n’umuziki.