Rutahizamu wa Norway, Erling Haaland, yongeye kwigaragaza nk’umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru afasha ikipe ye gusezerera Brazil iyitsinze ibitego 2-1 mu mukino wa 1/8 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026, bituma iki gihugu cyandikira amateka mashya yo kugera muri 1/4 cy’irangiza bwa mbere mu mateka yacyo.
Uyu mukino wabereye muri New York/New Jersey Stadium watangiye amakipe yombi yigana, ndetse Brazil ibona penaliti hakiri kare ariko umunyezamu wa Norway, Ørjan Nyland, ayikuramo, ibintu byabaye ingenzi mu cyerekezo cy’umukino. Brazil yakomeje gusatira ariko ibura uburyo bwinshi bwari kuyifasha gufungura amazamu.
Mu minota ya nyuma y’umukino ni bwo Haaland yafashe inshingano zo guhindura amateka. Ku munota wa 79 yafunguye amazamu atsindishije umutwe, mbere yo kongeramo igitego cya kabiri ku munota wa 89, ashyira Norway nuri 1/4 cy’irangiza.
Brazil yaje kubona penaliti ya kabiri mu minota y’inyongera maze Neymar ayinjiza mu izamu, ariko byabaye iby’ubusa kuko umukino wahise urangira Norway itsinze ibitego 2-1 maze Brazil isezererwa ityo.
Iyi ntsinzi yahise yandikwa nk’iya mbere mu mateka ya Norway iyigejeje muri 1/4 cy’Igikombe cy’Isi, nyuma y’uko imyaka yose yari imaze yitabira iri rushanwa itigeze irenga 1/8 cy’irangiza.
Ku ruhande rwa Brazil, iyi ni indi nshuro isezerewe n’ikipe y’i Burayi mu mikino ya kamarampaka y’Igikombe cy’Isi, ibintu bikomeje kuyibera umusaraba nubwo ari yo gihugu gifite ibikombe byinshi by’Isi (bitanu).
Haaland na we yakomeje kubaka ibigwi bya ba rutahizamu bitwaye neza muri iri rushanwa, kuko ibitego bibiri yatsinze byatumye ageza ku bitego birindwi muri iri rushanwa aho anganya na Messi na Mbappe.
Nyuma yo gusezerera Brazil, Norway izakina na izava hagati ya Mexico n’u Bwongereza mu mukino wa 1/4 cy’irangiza, ifite icyizere cyo gukomeza kwandika amateka mashya muri iki Gikombe cy’Isi cya 2026.

