Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Burundi: Amasaha y’utubari yagabanijwe mu gukaza umutekano - FLASH RADIO&TV

Burundi: Amasaha y’utubari yagabanijwe mu gukaza umutekano

Umutegetsi w’umujyi wa Bujumbura yasohoye amabwiriza akaza umutekano ndetse amasaha yo kujya mu tubari aragabanwa.

Ikinyamakuru The East African cyanditse ko umuyobozi wa Bujumbura Freddy MBONIMPA yagiranye inama n’abandi bategetsi bakemeza ko utubari tuzajya dufungura saa kumi n’imwe za nimugoroba tugafunga saa tatu mu minsi isanzwe, naho mu mpera z’icyumweru no kumunsi w’ikiruhuko tugafungura saa saba tugafunga saa tatu.

Ibi ngo bikozwe mu rwego rwo gukaza umutekano muri iki gihe bitegura amatora ya 2020.