Burundi: Amasaha y’utubari yagabanijwe mu gukaza umutekano

Umutegetsi w’umujyi wa Bujumbura
yasohoye amabwiriza akaza umutekano ndetse amasaha yo kujya mu tubari
aragabanwa.

Ikinyamakuru
The East African cyanditse ko umuyobozi wa Bujumbura Freddy MBONIMPA yagiranye
inama n’abandi bategetsi bakemeza ko utubari tuzajya dufungura saa kumi n’imwe
za nimugoroba tugafunga saa tatu mu minsi isanzwe, naho mu mpera z’icyumweru no
kumunsi w’ikiruhuko tugafungura saa saba tugafunga saa tatu.

Ibi
ngo bikozwe mu rwego rwo gukaza umutekano muri iki gihe bitegura amatora ya
2020.