Kenya: Politiki idashingiye ku moko ishobora kutagerwaho

Umugambi wo kubaka politiki idashingiye ku moko ushobora kugonga urukuta kubera inyungu z’amoko ashaka ubutegetsi.

Ikinyamakuru The Bloomberg cyanditse ko Perezida Uhuru Kenyatta asa n’ushaka ko kugendera ku moko mu gihugu mu butegetsi bicika, ndetse n’utsinze ntiyikubire byose.

Nyamara ariko abasesenguzi baganiriye na Bloomberg bavuga ko nubwo Kenyatta yumvikanye na Raila Oginga utavuga rumwe nawe iby’iyi politiki, William Ruto ashobora kubyitambika.

Kenyatta na Odinga batangije umugambi bise  ‘Building Bridges Initiative’ ugamije guca intugunda mu matora nk’uko byagenze muri 2007-2008, bagasangira ubutegetsi mu mahoro.

Iki kinyamakuru kivuga ko uyu mugambi nubwo ari mwiza bwose William Ruto wo mu bwoko bw’aba Kalenjin adashobora kuwemera kuko umubuza amahirwe yo gutegeka Igihugu muri 2022 ahubwo bugafata Raila Odinga utavuga rumwe nabwo.

Isesengura ry’ikinyamakuru The Bloomberg rirerekana ko amahuriro muri politiki y’iki gihugu ashingira ku moko 5 akomeye mu gihugu, arimo Kikuyu yo kwa Uhuru Kenyatta ,Kalenjin kwa William Ruto, aba Luo bo kwa Odinga n’andi moko 2 akomeye Luhya na Kamba.

Impuguke muri politiki ziravuga ko mu gihe iyi politiki idashingiye kumoko iha amahirwe Odinga yo gusimbura Kenyatta muri 2022, idashobora kwemerwa ukurikije inyota yabwo visi perezida William Ruto amaze kugaragaza.

Aha niho bahera bavuga ko bishobora kuba bibi kurusha uko byegnze muri 2007, kuko Ruto yashyigikiye Kenyatta ngo nawe azamuryameho mu matora yo muri 2022.