Uganda: Abahishira abahungabanya umutekano w’igihugu ntibazihanganirwa – Perezida Museveni

Umutegetsi Mukuru mu gihugu Perezida Yoweli Kaguta Museveni yaburiye abantu bo mu nzego z’umutekano bashobora gukingira ikibaba abahungabanya umutekano ko nta mwanya bafite mu gihugu.

Ikinyamakuru The Monitor cyanditse ko Perezida Yoweli Kaguta Museveni mu butumwa burebure yatanze yavuze ko umupolisi uzafatirwa muri iki cyaha atazihanganirwa kandi azirukanwa burundu mu kazi.

Uyu mutegetsi mukuru mu gihugu yavuze ko muri rusange ibyaha bigenda bigabanuka, ariko atsindagira ko abanyabyaha n’abakora ibyaha ari abantu babi, kuburyo uwabakingira ikibaba aba agomba kubizira ku rwego rwa nyuma rushoboka.

Ati “Umuntu wese wo mu rwego rw’umutekano uzafatwa ari icyitso cy’abanyabyaha, azafatwa, abiryozwe kandi azaba akabarore kuko nta hantu na hamwe azongera gukora mu gihugu yaba muri Leta cyangwa se urwego rwigenga.”