Ibiro bya perezida wa Amerika byatangaje ko ku wa gatatu Perezida Donald Trump n’abanyamategeko be batazitaba inteko izateranira mu cyumba cy’inteko ishinga amategeko ikomeje kwiga ku kumweguza.
Umujyanama mu biro bya Amerika yandikiye inteko y’abacamanza ko Perezida Trump adashobora kwitaba icyo gikorwa ngo gikorwa mu buryo “bubogamye”.
Mu cyumweru gishize, Donald Trump yasabwe n’abagize iyi nteko kuyitaba akisobanura cyangwa akareka gukomeza kwinuba yamagana ibiri gukorwa.
Ibiro bya perezida wa Amerika ntabwo byatangaje niba Trump azitabira kumva ibyo kumweguza ku nshuro ya kabiri, bivuga ko niyongera gutumizwa bazasubiza ubwo butumire ukwabwo.
Ibiro bya perezida wa Amerika bivuga ko ibiri gukorwa “bikorwa mu buryo bubogamye”.
Byatangaje kandi ko ubutumire bwa perezida bwo kwitaba iyi nteko ku wa gatatu w’iki cyumweru babubonye bitinze bityo Bwana Trump ntabone umwanya uhagije wo kwitegura iyi nteko.