Imyumvire ituma abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro baba bacye

Abakozi b’imirenge itandukanye yo mu Ntara y’Amajyepfo bashinzwe uburezi bemeza ko ikibazo cy’imyumvire y’ababyeyi gituma abanyeshuri biga imyuga baba bacye.

Leta y’u Rwanda yashyize imbere amasomo  y’imyuga n’ubumenyingiro mu mashuri, nyuma y’imyaka 25 u Rwanda rwibohoye mu rwego  rwo kwihangira imirimo kugira ngo hakumirwe ikibazo cy’ubushomeri kivugwa cyane rubyiruko, kugeza ubu hari bamwe mu bakozi b’Imirenge yo mu Ntara y’Amajyepfo bavuga ko ikibazo cy’imyumvire gituma abiga mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro baba bacye.

Uwitwa Theogene MUTAYOBA ukorera mu murenge wa Ngoma mu Kkarere ka Nyaruguru yagize ati “Umubare w’abanyeshuri bitabira amashuri y’imyuga uracyari mucye cyane, kuko bafite imyumvire mike. Kuri bo bazi neza ko abitabiriye ayo mashuri ari abifite ubumenyi bucye, abo amashuri yananiye kandi n’ababyeyi usanga batarabyumva n’abandi muri rusange.”

Emosimwa Dismas nawe ukorere mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru nawe yagize ati “Abana baracyari bake bitewe no kugira impungenge kubumenyi butangirwa mu mashuri y’imyuga kuko ababyeyi bumva ko iyo abana bashoje muri aya mashuri y’imyuga  batakomeza muri Kaminuza.”

Aba bakozi b’Imirenge bashinzwe uburezi bakomeza bavuga ko bo ubwabo basanga hari inshingano bafite mu rwego rwo kugira ngo abana biga mu mashuri y’imyuga biyongere cyane ko bamaze iminsi ine bahugurwa ibijyanye n’amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuko usanga ngo benshi muri aba bakozi bita cyane ku mashuri y’ubumenyi rusange gusa.

Umwe yagize ati “Twarahuguwe  bityo tugiye gushishikariza abana kwitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro binyuze mu nama twari dusanzwe tugirana nabo, no mu nama tugirana n’ababyeyi mu rwego rwo kugira ngo amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yitabirwe kandi umubare w’abayigamo wiyongere.”

Uretse kandi kubasanzwe biga imyuga no kubanyeshuri basoje amashuri yisumbuye mu bumenyi rusange(Nine Years Basic Education) kwiga imyuga ni kimwe mubyifuzo igihugu cyihaye.

 Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Amasomo y’Ubumenyingiro (WDA) kikavuga ko umubare w’ababyitabira udahagije muri rusange kuko ubu ikigero kiri kuri 31%.

Bwana Ildephonse HABIYAMBERE umukozi muri WDA, ushinzwe kwemerera amashuri y’imyuga gukora yagize ati “Ikibazo cy’abantu bake biga imyuga kirahari, hari abantu batinya amashuri y’imyuga kuko niba mwigisha guteka nuzabwira abanyeshuri mu mugambo gusa bizagusaba kubivuga ubyerekana bityo aya mashuri acyeneye amafaranga menshi. Tunashimira Leta ko hari ibyo igenda ikora kuko ingengo y’imari ishyira muri aya mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro igenda yiyongera tukaba tuzakomeza gukora ubukangurambaga abana bayigamo bakiyongera.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Intara y’Amajyepfo Bwana Paul JABO we yibutsa abashinzwe uburezi mu mirenge itandukanye y’iyi Ntara uko ari 101 ko umuti w’iterambere ry’Igihugu ari imyuga.

Yagize ati “Ari abantu batazi gusoma no kwandika n’abandi umuti w’iterambere ry’iki gihugu ni imyuga ukicara ufite ubumenyingiro ushobora gukora ibintu. Ubu hari abasaza bahinga bakarihira amashuri abana babo za kaminuza babikesha imyuga.”

Imibare  yerekana ko amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro yavuye kuri 63 mu mwaka wa 2010 agera kuri 342 mu mwaka wa 2019, muri iyo umubare w’abayigamo wavuye ku 51,773 ugera ku 97,144.

 U Rwanda kandi rukaba rufite intego  y’uko kugeza muri 2024 abanyeshuri basoza icyiciro rusange n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye byibuze 60% bakomereza mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro kuri ubu  iki kigero kigeze kuri 32%.

Nshimiyimana Theogene