USA yashyizeho igihembo cya miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru ku muyobozi wa ADF

Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yashyizeho igihembo cya milioyoni 5 z’Amadolari ya Amerika ku muntu wese uzatanga amakuru yatuma umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa ADF, Seka Musa Baluku, afatwa.

Uyu uri gushakishwa Seka Musa Baluku, uyoboye uyu mutwe ugendera ku matwara akaze ya kisilamu ukorera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, ufitanye imikoranire n’umutwe wiyita Leta ya Kisilamu (IS), ni umunya-Uganda nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika.

Iyi minisiteri yagaragaje ko ari mu kigero cy’imyaka 40 isatira 50.

Mu itangazo rya gahunda yo gutanga ibihembo kugira ngo hagerwe ku butabera (Rewards for Justice) yo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’Amerika yavuze ko “ku butegetsi bwa Seka Musa Baluku, uyu mutwe uri kwibasira, kwica, kumugaza, gufata abagore ku ngufu ndetse ukora urundi rugomo rushingiye ku gitsina kandi ugakora ibikorwa byo gushimuta abasivile, barimo n’abana.”

Iryo tangazo rivuga ko uyu “mutwe unakura abarwanyi [mu bana] ndetse ugakoresha abana mu bitero no kubakoresha imirimo y’agahato” muri teritwari (territoire) ya Beni muri Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa RDC.

ADF ishinjwa kwica abaturage b’abasivile b’Abanye-Congo babarirwa mu bihumbi no kugaba ibitero by’ibisasu muri Uganda.

Mu mwaka wa 2020 wonyine, uyu mutwe wishe abasivile barenga 849, nk’uko bivugwa n’akanama k’umutekano k’Umuryango w’Abibumbye (ONU/UN).

Umutwe wa ADF watangiye ugaba ibitero bwa mbere muri Uganda mu myaka ya 1990.

Mu 2021, Amerika yawushyize ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro irenga 100 ikorera mu burasirazuba bwa DR Congo.