Inkwano ihanitse ishobora gushyira mu kaga umuryango Nyarwanda

Bamwe mu baturage baravuga ko itegeko ririho rigena inkwano, ryagakwiye kuvugururwa kuko ngo ritakijyanye n’igihe.

Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco ivuga ko itegeko ryahindurwa rikajyana n’igihe, gusa inaburira abahanika inkwano ko bishobora gushyira mu kaga umuryango Nyarwanda.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bamaze iminsi batanga ibitekerezo n’ibyiyumviro bitandukanye, ku iteka rya minisitiri nimero 096/05 ryo ku wa 25 werurwe 1992, rishyiraho ingano n’imiterere y’inkwano mu Rwanda.

Mu ngingo yayo ya mbere, iri teka rivuga ko mu gihugu hose inkwano ari inyana cyangwa amafaranga atarenze ibihumbi cumi na bitanu(15,000), ihitamo muri byombi rigaharirwa umuryango w’umukobwa.

Abatanze ibiterezo, bamwe bavuga ko bitumvikana ukuntu umukobwa yakobwa ibihumbi 15(15,000), ibyo bafata nk’amafanga make.

Umwe ati “Aho kugira ngo ampe ibihumbi 15, namubwira nti ni mugende mwubake urugo, mubyare muheke.”

Abandi bakavuga ko inkwano itakabaye ikiguzi kiremerera umusore ushaka kubana n’uwo yikundiye.

Umwe yagize ati “Baba bagabanyije umubare w’abakorwa bagumirwaga cyangwa abasore bitinya, bakumva ko batashaka umugore kubera ko inkwano zabaye nyinshi.”

Undi yunze ati “Ntabwo ari ukubapfobya kuko n’ubundi iyo agiye mu muhanda cyangwa akabyarira ahongaho, nta nyungu n’imwe aba akuyemo.”

Ku rundi ruhande ariko, hari baturage bavuga ko ugereranyije n’ibihe turimo iri tegeko ryagakwiye guhinduka, kuko ngo ritakijyanye n’igihe.

Umwe yagize ati “Ibigenda kuri wa mukobwa, usanga n’ubundi bingana n’inka nk’eshatu.”

Undi ati “Iyaba bavugaga ngo nibura bajye bakwa nk’ibihumbi 100 (100,000).”

Hari uwagize uti “(Iri tegeko) ni rivugururwe, abantu bagendane n’igihe.”

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Nsanzabaganwa Modeste, avuga ko buri tegeko rishyirwaho n’abantu, kandi abo barishyiraho ari na bo barihindura, ariko bakirinda guhanika.

Ati “Itegeko se sitwe twarishyizeho? Ninde warihindura se, si twebwe se? Ni ukurihindura dukurikije ibihe turimo, ariko tukirinda guhanika bitugorera umuryango.”

Gusa Nsanzabaganwa, akebura abahanika inkwano ko bishobora gushyira mu kaga umuryango Nyarwanda, kuko ngo inkwano ntiyagakwiye kuba ubucuruzi cyane ko muri iki gihe yabaye inzitizi.

Ati “Igitabo gishobora kuba cyarampenze kucyandika, nkavuga ngo nzakigurisha menshi. Ariko ni ikintu si umuntu. Tugomba guhagarara tugatekereza. Ubu tugeze ahantu, aho umusore atakihutira kurongora kubera ko hari inzitizi.”

Mu mwaka wa 2017, Inteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) ku bushakashatsi yakoze ku bukwe bwa Kinyarwanda, bwagaragajwemo inkwano ihanitse nk’imbogamizi ku bashaka ku rushinga.

Bwerekana ko ababyeyi bajya mu biciro bakosha abakobwa babo, bakageza ku mafaranga umusore adashobora kubona.

Ubu bushakashatsi bwerekanga ko Igiciro cy’inkwano, kiri hagati y’ibihumbi 50Frw na miliyoni 5Frw, akagenwa bitewe n’agace umukobwa akomokamo n’amashuri yize.

Si inkwano yonyine ihenze, ahubwo n’imyiteguro ngo usanga ihanitse, kandi abakora ubukwe baba bashaka kwisanisha n’ubundi bukwe bwabaye.

Umuyobozi w’Ishami ry’Ururimi mu Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco Nsanzabaganwa Modeste

Gisele Dosi Jeanne

Leave a Reply