Perezida Kagame yavuze ko hari ikizere k’umubano w’u Rwanda n’u Burundi

Perezida Kagame yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’ibihugu by’ibituranyi agaragaza ko nk’u Burundi hari intambwe imaze guterwa mu gihe mu bibazo ruhanze amaso harimo n’ibyo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya muri Guverinoma harimo iya Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Erneste Nsabimana n’Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri, Patricia Uwase.

Perezida Kagame yagaragaje ko hari intambwe iri guterwa mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi. Ni nyuma y’uko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga ku mpande zombi bahuye ndetse Perezida Evariste Ndayishimiye akoherereza mugenzi we intumwa kugira ngo bige ku cyatuma ibintu bisubira mu buryo.

Ati “Ngira ngo mu bihe biri imbere umubano uraza kugenda urushaho kuba mwiza n’Abarundi n’Abanyarwanda babane uko byari bisanzwe.”

“N’ibyajyaga bitera ibibazo bindi by’umutekano ku mupaka muri za Kibira na Nyungwe, hari abantu bitwaje intwaro bambuka batera u Rwanda ibyo turagenda tubyumvikanaho n’Abarundi uko tuzagenza icyo kibazo kugira ngo kiveho burundu. Ubwo ababiri inyuma bazarushaho kugira ibyago.”

Ku mubano w’u Rwanda na Uganda, yavuze ko hari hari ibibazo byatumye umupaka wa Gatuna ufungwa, ariko ibiganiro byamuhuje n’Intumwa ya Perezida Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, byasize bemeranyije ko impamvu zatumye ufungwa zikurwaho.

Ati “Ikibazo iteka cyari ukuvuga ngo uyu mupaka ntushobora gufungwa, ibyatumye ifungwa bitabanje ngo bikemurwe. Hanyuma muri iyi minsi ishize, habaho uburyo Abanya-Uganda batumye intumwa ariko hari n’izindi zari zisanzwe ziza hakaba impaka gusa zitagira uruca.”

“Iyo ntumwa yazanye ubwo butumwa mu biganiro twumvikana ko hari ibyo twese twakora. Ariko njye nkomeza kuvuga ko gufungura umupaka ni byiza ariko gufungura umupaka udakemura ikibazo cyatumye umupaka ufungwa ntabwo byakunda. Habaho kwemeranya ko n’ibyateye umupaka gufungwa nabyo bigiye kwitabwaho.”

Perezida Kagame yavuze ko mu byatumye umupaka ufungwa, harimo ko Abanyarwanda baba muri Uganda bahigwaga bashinjwa kuba intasi. Kuri we, ntibyumvikana uburyo wakora ubutasi wifashishije abantu bose, abato, abakuru n’abakecuru ku buryo ngo unabakoresheje waba uri “umuginga”utazi icyo ashaka.

Ku rundi ruhande ariko, ngo Abanyarwanda bafitanye isano n’u Rwanda, baruvuga neza, biyumva mu Rwanda aribo bahigwaga ariko abafitanye ibibazo narwo ntibagire ikibazo bahura nabyo.

Ati “Niba mwibuka neza hari abantu bigeze gutera Kinigi, abasagutseho bake cyane [abandi bose barahasigaye] barambuka bajya muri Uganda barabakira barangije batubwira ko babafunze hanyuma tugiye kumva twumva ngo bageze muri Congo aho bari baraturutse. Ibyo byose tukabiganira n’Abayobozi ba Uganda.”

Perezida Kagame yavuze ko abantu bose barwanya u Rwanda yaba abari mu gihugu no hanze yacyo, “nta kintu na kimwe bashobora kugeraho.”

Ati “ Icyo bageraho ni iminsi yabo iba ibaze bagenda begera nta kindi”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko umupaka wa Gatuna wafunguwe ariko hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19, ariko kandi ko inzego z’ubuzima hagati y’ibihugu byombi zishobora kumvikana zigashyiraho amabwiriza ku buryo zidahura n’ikibazo ku mpande zombi.

Ati “Umupaka twarawufunguye, muri Uganda nabo hari ibyo batangiye gukora bigaragara ko bavana za nzitizi mu nzira, bya bindi byatumye umupaka ufungwa. Turabikurikira, tubiganira nabo, ndibwira ko nabyo turi mu nzira nziza.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwifuza amahoro mu gihugu, mu karere, kandi ko ruyifuriza na buri wese.

Ati “Ntawe twifuriza umutekano muke, nta n’uwo twifuriza amahoro make ariko utwifurije intambara nawe turayirwana. Ibyo nta kibazo rwose, dufite abanyamwuga babikora uko bikwiriye. Haba hano haba n’ahandi.”

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kuko u Rwanda ari igihugu gito, “aho umuriro uturutse” ariho ruwusanga” kuko nta mwanya uhari imbere wo kurwaniramo.