Afurika y’epfo yongereye ibyaha ikurikiranyeho Kayishema bigera kuri 54

Ubushinjacyaha bwo muri Afurika y’Epfo, bwongereye mu buryo budasanzwe umubare w’ibyaha bukurikiranyeho Fulgence Kayishema ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Kamena 2023.

Kayishema yafatiwe muri iki gihugu ku wa 24 Gicurasi 2023, nyuma y’imyaka myinshi yari amaze yihisha ubutabera abikesha guhindura imyirondoro ye.

Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha 54 bitandukanye muri Afurika y’Epfo bijyanye n’uburiganya n’ibyaha by’abinjira n’abasohoka, bivuye kuri bitanu byari bisanzwe nk’uko umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Eric Ntabazalila yabitangaje hanze y’urukiko rwa Cape Town nk’uko inkuru ya Reuters ibivuga.

Muri ibyo byaha harimo icyenda bifitanye isano no kubeshya n’uburiganya, 10 byo kurenga ku mategeko agenga impunzi na 35 bijyanye no kurenga ku mategeko y’abinjira n’abasohoka.

Urubanza rw’uyu munsi rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri nyuma yo kumenyeshwa ko ibyaha yaregwaga byavuye kuri bitanu bikaba 54.

Uruhande rumwunganira rwahise rusaba igihe cyo kwiga kuri ibi byaha aregwa.

Urukiko rwategetse ko Kayishema akomeza gufungwa urubanza rwe rukazasubukurwa tariki 20 z’uku kwezi kwa Kamena.

Biteganyijwe ko nyuma yo kuburana ibyaha Africa y’Epfo imurega azashyikirizwa u Rwanda akaburanishwa ku byaha bya Jenoside aregwa.

Bimwe mu byaha ashinjwa muri iki gihugu bihanishwa igifungo kigera ku myaka 15 nk’uko Ntabazalila yabivuze.

Kayishema w’imyaka 62 yatangiye gushakishwa mu 2001 ubwo Urukiko Mpuzamhanga rwashyiriweho u Rwanda, ICTR rwamukurikiranagaho uruhare yagize mu gutegeka ko abantu bagera ku 2000 bari bahungiye muri Kiliziya Gatolika ya Nyange bicwa.