Ngoma: Barasaba ubuyobozi guhagurukira umwanda uri mu baturage

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Remera mu Karere ka Ngoma, barasaba leta gukurikirana ikibazo cy’abaturage bafite umwanda ku mibiri, imyenda yabo ndetse no mu ngo.

Kuva mu cyumweru gishize nibwo inkuru yatangiye gukwirakwira mu baturage, ko hari umuryango ufite abana barwaye imvunja n’imirire mibi.

Abaturage baravuga ko muri aka gace hari bagenzi babo bafite umwanda kuva ku myenda kugera mu ngo zabo, ari nacyo gishobora kuba cyarabakururiye kurwara imvunja.

Ati “Niba adakaraba,ntamese, ntiyite ku isuku se ni gute atarwara amavunja? Nonese leta yaza ikabakarabya?”

Undi ati “Ashobora kuba umwanda awuterwa no kutagira inzu yo kubamo, kuko ni akazu kasenyutse umukungugu ubagwah , kubaho nabi  no kwiheba ntakarabe.”

Umunyamakuru wa Flash yagenzuye neza ibivugwa n’aba baturage ko hari abana barwaye amavunja, niko kwitegereza ibirenge byabo asanga ku ruhande rumwe bigaragara ko ari amavunja, ku rundi ukagira ngo ni igisebe kirimo umwanda.

Ababyeyi b’aba bana  twasanganye umwanda barahakana ibyo kurwara amavunja, ariko bakemera kugira umwanda baterwa n’ubukene.

Ati “Nta mavunja turway,e turwaye ubukene, turwaye inzara rwose, turasaba ubufasha bwaho twahengeka umusaya. Ni ubukene kuko abaye atari ubukene ntabwo umuntu yamera gutya.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma buremera ko hari abaturage bayoboye bafite umwanda, ariko umuyobozi w’aka karere Madamu Niyonagira Nathalie, avuga ko bagiye gukurikirana aba baturage byihariye.

Ati “Babanze bakarabe, bakarabye n’abana, turebe ikindi twabafasha ku rwego rw’imibereho. Abantu bameze gutya ntiwavuga ngo wamuha itungo azamuke, ikintu cya mbere ni ukumufasha gutekereza, akumva ko afite icyizere cyo kubaho.”

Ubwo itangazamakuru rya Flash ryataraga iyi nkuru  abaturage bari bateraniye ku rugo rwa mugenzi wabo, batumva ukuntu muri iki gihe hakiri abarwaye invunja.

Ni mu gihe n’ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma nabwo bwari kuri uru rugo, burimo gukurikiranira iby’iki kibazo.

Ntambara Garleon