Kabarore: Hibwe computer esheshatu zirimo Laptop eshanu kuri G.S Kibondo

Mu ishuri ryisumbuye rya G.S.KIBONDO riherereye mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo hibwe mudasobwa esheshatu mu ijoro rya keye, kugeza ubu abarinzi babiri barariraga kiriya kigo batawe muri yombi.

Nk’uko tubikesha Umuseke, Umuvugizi wa Police mu Ntara y’Uburasirazuba yavuze ko amakuru yo kwibwa kwa ziriya mudasobwa z’ishuri ryisubuye rya Kibondo yamenyekanye mu gitondo kuri uyu wa kabiri mu masaha ya saa kumi n’ebyiri ubwo umuyobozi w’ikigo yahageraga agiye mu kazi.

Ati “Abantu  batoboye idirishya ry’icyumba mudasobwa zibitsemo baca grillage  batwara mudasobwa eshanu zo mu bwoko bwa Positivo ndetse na mudasobwa yo mu biro yo mu bwoko bwa Desktop n’imigozi 10 ya Internet.”

Yavuze ko kugeza ubu abarinzi babiri bacunga iki kigo bari mu maboko y’Ubugenzacyaha.

Ruhara Charles Umuyobozi wa G.S Kibondo avuga ko bamennye ibirahure by’idirishya bagakata n’ibyuma byaryo, binjira mu cyumba bakuramo izo mudasobwa ndetse n’imigozi ya ‘internet’.

Ati “Abazamu baharaye ntabyo bari bazi, ahubwo uwaje kubasimbura ni we wazengurutse areba uko hameze ngo atangire akazi ke, ni we wabibonye saa 6h00 a.m. Ni we waduhamagaye tuhageze dufunguye, dusanga bazibye.”

Kugeza ubu iperereza rirakomeje, ngo kuko abazamu batawe muri yombi.

Hamaze iminsi havugwa ubujura bwa mudasobwa zo ku bigo by’amashuri yisumbuye. Ku munsi w’ejo nabwo humvikanye abantu bafatiwe mu cyuho biba mudasobwa ku Rwunge rw’Amashuri rwa Maya ya I mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera. Abafashwe bavugaga ko baziboneye isoko muri Repeburika Iharanira Demokarasi ya Kongo.

Mudasobwa zibwe mu G.S Kibondo zari kumwe n’izindi 58, ariko abazibye batwara esheshatu gusa.