Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Sudan: Abigaragambya barashaka ubutegetsi bwa ‘Gisivire’ - FLASH RADIO&TV

Sudan: Abigaragambya barashaka ubutegetsi bwa ‘Gisivire’

Abarangaje imbere abigaragambya mu murwa mukuru wa Sudan, Khartoum, bahamagariye abo bahuje umugambi kuguma mu mihanda nyuma y’iminsi ibiri igisirikare gihiritse ubutegetsi.

Bari gusaba ko intebe y’ubutegetsi ihabwa abasivire, nyuma y’aho igisirikare gikuriyeho Omar al-Bashir wari urambye ku butegetsi, kikamushyira mu buroko.

Igisirikare kirashaka kuyoboraho imyaka ibiri, amatora akabona kuba.

Muri iyi Leta nshya ya Sudan, bamwe mu bategetsi bakomeye batangiye kwegura. Umukuru w’Umutekano General Salah Gosh yeguye.

Ukwegura kwe, kwatangajwe amasaha macye nyuma y’aho uwari wayoboye iryo hirika ry’ubutegetsi, Minisitiri w’Ingabo, Awad Ibn Auf, nawe yeguye.

Gusa izi mpinduka mu buyobozi bwo hejuru ntacyo ziri kugabanya ku mbaga y’abigaragambya biraye mu muhanda.

Rimwe mu mashirahamwe y’Abanyasudan ribinyujije ku rukuta rwaryo rwa Facebook ryagize riti “ Turasaba ingabo ko zashyikiriza intebe y’ubutegetsi abasivire.”

Ihungabana ry’ubukungu ryafashe indi intera ubwo iki gihugu, gikungahaye ku mavuta, gicitsemo ibice bibiri mu 2011.

‘Coup d’Etat’ yabaye kuwa Kane w’icyi cyumweru, yaje ikurikira amezi menshi ashize nta mutuzo nyuma y’izamuka ry’ibiciro ku by’ibanze muri Sudan.

Leave a Reply