Karongi: Dasso yafashwe asambanya umugore w’abandi

Umugabo w’imyaka 36 ukora mu rwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano, DASSO, mu Karere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa aryamanye n’umugore w’abandi, aho bakurikiranyweho icyaha cy’ubusambanyi.

Byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, aho bafatiwe mu murenge wa Bwishyura, Akagari ka Kiniha mu mudugudu wa Maryohe.

Amakuru dukesha IGIHE avuga ko umugabo yatashye ahagana saa moya na mirongo ine, ageze mu rugo asanga umuyobozi wa Dasso mu Murenge yaje kumusambanyiriza umugore, atabaza inzego zishinzwe umutekano zibata muri yombi.

Uwo mugabo ashinja umuyobozi wa Dasso mu Murenge ko asanzwe amusambanyiriza umugore, akaba yabonye ikimenyetso simusiga kubera ko yamufatiye mu nzu ye.

Inzego zishinzwe umutekano ngo zahageze batangiye gukorana amasezerano ko uwasambanyaga umugore w’abandi agomba kuzishyura nyir’urugo 1, 500, 000 Frw kugira ngo amubabarire.

Umuvugizi w’Agateganyo w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira Thierry, yemeje iby’aya makuru, asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane yo mungo.

Ati “Akimara kubafata yabashyikirije Polisi na yo ibashyikiriza RIB, urega akaba avuga ko yari asanzwe asanzwe afite amakuru ko uyu muyobozi wa Dasso amusambanyiriza umugore, aba bombi bakaba bafunzwe bakurikiranweho icyaha cy’ubusambanyi gihanwa n’amategeko.”

Yakomeje asaba Abanyarwanda kwirinda amakimbirane, bakirinda gucana inyuma n’abo bashakanye kuko kenshi biba intandaro y’amakimbirane mu ngo, kandi arasenya ntiyubaka.

Umuyobozi wa Dasso n’umugore basambanaga bafungiwe kuri RIB sitasiyo ya Bwishyura, mu gihe iperereza rigikomeje.

Itegeko rivuga ko umuntu wese washyingiwe, ukorana imibonano mpuzabitsina n’uwo batashyingiranwe aba akoze icyaha, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarengeje umwaka umwe.

Gukurikirana icyaha cy’ubusambanyi ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe ku buryo bwemewe n’amategeko. Muri icyo gihe, hakurikiranwa uwarezwe n’uwakoranye icyaha na we. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye.

Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga, akanasobanura impamvu.

Iyo umucamanza yemeye ukwisubiraho k’uwahemukiwe, kureka urubanza cyangwa irangiza ryarwo bigira ingaruka no kuwakoranye icyaha n’uregwa.

IGIHE