Sergeant Robert yafashwe

Sergeant Major Kabera Robert uheruka gutorokera muri Uganda akekwaho gusambanya umwana yibyariye, yafatiwe i Kampala nk’uko ibinyamakuru byo muri icyo gihugu byabitangaje.

Amakuru avuga ko ajya gufatwa kuri uyu wa Mbere, inzego z’umutekano zirimo Polisi, Ingabo n’abashizwe iperereza babanje gusaka urugo rwe mu gace ka Masanafu muri Kampala, bashakisha imbunda kuko akekwaho kuzinjiza muri Uganda mu buryo butemewe.

Sgt Maj Kabera wamenyekanye nk’umuhanzi muri Army Jazz Band yahungiye muri Uganda mu Ugushyingo 2020.