Micomyiza ucyekwaho ibyaha bya Jenoside yabwiye urukiko ko rwamwibeshyeho

Jean Paul Micomyiza uzwi nka Mico uregwa n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda ibyaha bifitanye isano na Jenoside yabwiye urukiko ko abamurega bashobora kuba baramwibeshyeho bakaba bakurikiranye umuntu utari we.

Kuri uyu wa mbere Micomyiza Jean Paul uzwi nka Mico yari yongeye kwitaba urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro kugira ngo aburane ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ku byaha aregwa n’ubushinjacyaha bifitanye isano na Jenoside.Ni nyuma y’aho tariki 11 urukiko rwemeye ubusabe bw’uruhande rw’uregwa rwari rwasabye umwanya uhagije wo kunyuza amaso muri Dossier rubanza.

Micomyiza Jean Paul w’imyaka 49 yagaragaye mu rukiko yambaye ikote ry’umukara n’ipantaro yaryo n’agapira gafite ibara ryiganje ry’umukara n’inkweto z’umukara ,umwanya wose yamaze mu rukiko  yari yambaye agapfukamunwa nako k’ibara ry’umukara.Mu rukiko hari abantu bake biganjemo abanyamakuru abo bigaragara ko ari abanyamategeko n’abandi batwemereye ko bari bategereje izindi manza gusa abagore hari abagore babiri umwe watweremereye ko ari mushiki wa Micomyiza undi akaba inshuti ye bari bitabiriye urubanza.

Ubwo umucamanza yari ategetse ko iburanisha ritangira abunganira uregwa bateyehejuru basaba ijambo maze bagaragaza inzitizi z’uko uwo bunganira afunzwe bitemewe n’amategeko,bashingiye kukuba umukiliya wabo afungiye muri gereza ya Mageragere nyamara yakabaye afungiwe muri Kasho kuko atarakatirwa ariko uruhande rw’ubushinjacyaha butera utwatsi iyo nzitizi Buvuga ko aho Micomyiza Jean Paul afungiye Atari muri Gereza ahubwo ari muri Kasho ya Mageragere buti n’ikimenyi nimurebe uko yambaye ntabwo yambaye nk’imfungwa,abanyamategeko 3 ba Mico basabyeb urukiko kudaha agaciro iby’ubushinjacyaha buvuga kuko uko umuntu yambaye bidashobora kugena aho afungiye n’uburyo afunzwemo.Nyuma y’impaka kuri iyi ngingo umucamanza yasabye yategetse ko iburanisha rikomeza iyo nzitizi ikazasuzumwa mu rubanza mu mizi,abunganira uregwa bahise bazamura indi nzitizi isaba ko urubanza rusubikwa y’iburabubasha bw’urukiko kuko bavuze ko urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro nta bubasha rufite bwo kuburanisha umukiliya wabo igihe  yaba afungiye I Mageragere kandi akaba ari mu ifasi y’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge,ubushinjacyaha bwasabye urukiko gutesha agaciro iyo nzitizi maze urukiko rurabyemera rutegeka ko urubanza rukomeza ariko izo nzitizi zombie zikazitabwaho igihe urubanza ruzaba ruburanwa mu mizi.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya ngo busobanure impamvu bwazanye Micomyiza Jean Paul mu rukiko n’impmavu bumusabira gufungwa by’agateganyo.

Bwarondoye ibyaha bine aregwa aribyo,icyo kwica nk’icyaha cya Jenoside,gutera ubumuga bwo ku mubiri cyangwa mu mutwe nk’icyaha cya Jenoside,ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’icyaha cyo gusambanya ku gahato nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu.

Ibi byaha byose ubushinjacyaha burabishinja Micomyiza buhereye ku batangabuhamya.Babwiye ubushinjacyaha ko Micomyiza yari muri Comite de Crise  itsinda ryari rifite inshingano zo gushakisha no kumenyekanisha abatutsi bagombaga kwicwa,abatangabuhamya babwiye urukiko biboneye Mico ari kugenzura amazuru n’ibimenyetso byo mu biganze kugira abantu bimenyekane ko ari abatutsi bicwe,hari abatangabuhamya kandi babwiye ubushinjacyaha ko biboneye Micomyiza yicisha abatutsi agashoka n’umupanga.

Hari kandi abatangabuhamya bavuze ko babonye Micomyiza na bagenzi be bajombagura umugore wari utwite impanga imishito kunda uwo mugore yaje kubyara abana babiri umwe yitaba Imana azira iyo mishito bajombaguye nyina ku nda kuko yaje kumugera mu bwonko.

Hari kandi abatangabuhamya babwiye ubushinjacyaha ko Micomyiza yasambanije ku gahato umukobwa w’umututsikazi nyuma akamukata igitsina akoresheje akuma kitwa Secateur.Ubushinjacyaha bwahereye kuri ibi birego busabira Micomyiza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 kuko aramutse ari hanze yakwica iperereza,ashobora kubura cyangwa agatoroka ubutabera cyangwa se akazibanganya ibimenyetso ndetse agahohotera abatangabuhamya,izi ngo ni impamvu zikomeye ubushinjacyaha bwahereyeho.

Micomyiza yahawe umwanya ngo yiregure maze mu mpumvo yuje agahinda no kwitsa umutima atangira ahakana ibyaha byose aregwa,yagize ati bashobora kuba baranyitiranije n’undi muntu!nta muntu ndahemukira,sinigeze mba interahamwe sinigeze mba no mu ishyaka ibyo bandega byose sinzi aho babikuye,Mu magambo make yavuze Micomyiza yavuze ko yizeye ko inzego za leta y’u Rwanda zizamurenganura.

Abamwunganira uko ari 3 babwiye urukiko ko inyandiko y’ubushinjacyaha ikubiyemo amakuru yatanzwe n’abatangabuhamya iteye urujijio kandi yivuguruza,kuko imyirondoro yabatanze amakuru ituzuye kandi itagaragara neza bityo ko iperereza ry’ubushinjacyaha ritakozwe mu buryo bwimbitse kuko  rishingiye ku makuru y’abatangabuhamya batavugwaho rumwe.Abanyamategeko ba Mico basabye urukiko gutesha agaciro ubusabe bw’ubushinjacyaha maze umukiliya wabo akarekurwa by’agateganyo kuko akiri umwere byaba na ngombwa agashyirirwaho imbibe z’aho atagomba kurenga.

Nyuma yo kumva impande zombi umucamanza yategetse ko iburanishwa ripfundikiwe urubanza rukazasomwa tariki 19 Gicurasi 2022 I saa tatu z’igitondo.

Jean Paul Micomyiza Alias Mico yavukiye i Cyarwa mu Karere ka Huye. Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari atuye mu Murenge wa Tumba akaba yari umunyeshuri mu mwaka wa kabiri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, mu ishami rya ‘Applied Sciences’.

Mu 2020 nibwo Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika y’u Rwanda bwagaragarije Suède, uruhare rwa “Mico” muri Jenoside busaba ko yazanwa mu Rwanda akagezwa imbere y’Ubutabera.

Tariki 27 Mata 2022 nibwo yagejejwe mu Rwanda atanzwe n’ubutabera bwa Suede.

 Tito DUSABIREMA