MINEDUC igiye guhagurukira abayobozi b’ibigo bahana abanyeshuri bagamije inyungu zabo

Minisiteri y’Uburezi yategetse ibigo by’amashuri gukorana n’ababyeyi mu gushyiraho ibihano bikurikizwa mu guhana abana mu mashuri.Hari bamwe mu babyeyi bagaragarije iyi minisiteri ko ibigo bihanisha ibihano bidasobanutse bikomeye bishobora gutuma abana bata amashuri.

Ibi byagaragajwe n’inama y’ibyagaragaye mu burezi uyu mwaka mu mujyi wa Kigali, nawo ngo ugiye kwiga iki kibazo by’umwihariko.

Bamwe mu babyeyi barerera mu bigo by’amashuri mu mujyi wa Kigali bagaragarije minisiteri y’uburezi impungenge bafite ku bayobozi batanga ibihano ku banyeshuri nyamara ibyo bihano nta rwego runaka rwabishyizeho cyangwa  ababyeyi babyishyiriyeho.

Aba babyeyi Musoni Dinah na Nsekanabo bagaragaza icyo kibazo batanga n’ingero.

Musoni yagize ati “Hari abana barara ku bitanda bigerekeranye uwo hejuru uburoso bwe bw’amenyo bugwa mu gikapu cy’urara hasi, noneho yunama kubukuramo arangije amurega ko hari ibikoresho yamwibye babisatse wa wundi bashinja barabibur.Bavuga ko umubyeyi agomba kubyishyura byose,abandi babashinja kwiba kizimya mwoto yabuze ngo basohotse ikigo babategeka buri mwana gutanga kizimyamwoto uko ari bane kandi hari habuze imwe.”

Nsekanabo yunzemo ati “No mu ngo iwacu iyo umwana amennye televiziyo cyangwa ikindi ntumufunga cyangwa ngo umwice,umwereka ikosa yakoze sinumva uburyo umwana amena ikirahure cy’ishuri bikaba intandaro y’uko umwana yavanwa mu ishuri cyangwa  ngo umubyeyi yishyure ibihumbi ijana ku kirahure cyagura ibihumbi icumi.”

Ni ikibazo bamwe mu babyeyi batashatse kwivuga amazina babona nk’icyatiza umurindi abana kuva mu ishuri.

Umwe yagize ati “Ibyo ngibyo mbivuze kugira ngo nsabe amashuri gukora amabwiriza yayo ariko n’umubyeyi urerera muri iryo shuri akamenya ayo mabwiriza.”

Undi ati “Ariko iyo umushyiriyeho ibihano bihambaye umwana niho apfira bigatuma yareka n’ishuri kandi ar iwowe ubigizemo uruhare.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwemeye ko iki ari ikibazo cy’akajagari mu mabwiriza n’amategeko mu bigo ngo bugiye kugishakira umuti uhuriweho.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait

Yagize ati “Ikosa wakoze ni iri, ubundi hari hateganyijwe iki kuri iri kosa wakoze?ariko niba ari umuntu ugomba kwicara wenyine ati genda unshakire sima undi ati genda unshakire  irange kubera ko bari mu mushinga wo kuvugurura ishuri,urumva ko nta hantu biba bishingiye ariyo mpamvu dushaka ibintu ko byahuzwa bigasa neza kandi abantu bose bakabigenderaho.”

Iki kibazo Minisiteri y’Uburezi yavuze ko iki kibazo kimaze gufata indi ntera.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye Dr Isaac Munyakazi ngo abakomeje kunyuranya n’amabwiriza y’iyi minisiteri bagiye kujya babibazwa.

Yagize ati “Ibihano mutanga buri gihe duhora tubihanangiriza ko igihano kibuza umwana kwiga kogomba gutangwa,muradukosereza,ntabwo twarerera igihugu dukora dutya.Ibihano rimwe na rimwe bitarimo ubushishozi aho kudufasha biratwangiriza,kandi n’ibitangwa nk’ababyeyi mwegere ubuyobozi mubabwire ko mwanze igihano umuyobozi arimo guha abana kitagengwa n’amabwiriza.Icyo gihe umuyobozi uzaba wabikoze azabyirengera.”

Bimwe mu bihano byagaragajwe mu isuzuma ryakozwe n’umujyi wa Kigali muri uyu mwaka wa 2019, hari bimwe mu bigo bihitamo guhana abana bagaragaje imyitwarire idahwitse bikabafungira mu byumba ku mashuri,hashira igihe bakanirukanwa bakazagaruka ari uko bishyuye ibihumbi ijana by’amafaranga y’u Rwanda ngo atuma binjira mu ishuri.Aya mabwiriza mashya agiye gushyirwaho,ngo abazanyuranya nayo bazafatwa  nk’abadashyigikiye politike ya leta yo kuzamura ireme ry’uburezi bafatirwe ibeyemezo.

Yvette UMUTESI

Leave a Reply