Senateri w’umujyi wa Nairobi, Edwin Sifuna, yasabye Perezida William Ruto gusaba imbabazi abanya-Kenya, kuko yababeshye ko azagabanya ikiguzi cy’ubuzima, kuri ubu bukaba buhenze kurusha uko bwari ataraba perezida.
Ikinyamakuru The Citizen Digital cyanditse ko uyu musenateri asanga Ruto akwiye gusaba abaturage imbabazi ko yababeshye ibishunga ubwo yiyamamazaga.
Perezida Ruto abatavuga rumwe nawe bamunenga ko yasinye itegeko rikamuraabaturage ubwo yongeraga umusoro mu gihugu, ndetse ngo umwaka amaze kubutegetsi amaze gufata amadeni aruta ayafashwe n’ubutegetsi bwa perezida Uhuru Kenyatta yasimbuye, yiyamamazaga anenga ko igihugu abo bukera azakigurisha.
Uyu munyapolitiki avuga ko Ruto akwiye kwitwara kigabo aakatura agasaba imbabazi abaturage kuko yababeshye wenda akababwira ko byari amareshyamugeni.
Umwaka ushize ubwo William Ruto yiyamamazaga yabwiraga abaturage bazaga ku mwumva ko Uhuru Kenyatta yababeshye ko ubukungu bwazambye kubera intambara ya Ukraine n’u Burusiya, ubu Sifuna aramushinja ko yakinaga n’amarangamutima ya rubanda agamije kubaka amajwi. Ngo mu itegeko rigenga abategetsi, Ruto yakabaye afunzwe kubera kubeshya abaturage, ariko ngo natanguranwe asabe imbabazi ko yabeshye icya semuhanuka.