Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Kenya:Gachagua yasabye Odinga kutavangira leta yatowe - FLASH RADIO&TV

Kenya:Gachagua yasabye Odinga kutavangira leta yatowe

Visi perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yahaye gasopo Raila Odinga utavuga rumwe n’ubutegetsi amusaba kutagumya kuvangira guverinoma yatowe, kuko we ntacyo aricyo nta n’uwo avugira kuko nta wamutoye.

Bwana Gachagua uri kuvugisha ukuri kuri Odinga muri iki gihe yavuze ko ibyo uyu munyapolitiki arimo byo gusaba ubutegetsi buriho ngo bugire ibyo bubanza kwemera mbere gukora, ari ugutra ubwoba gusa.

Ikinyamakuru The Star cyanditse ko visi perezida Gachagua abaza Odinga utaremeye ibyavuye mu matora yimitse William Ruto, uwo ariwe kuburyo yumva yaha amabwiriza abafite ubutegetsi amusaba kwicara akiga uko igihugu gitegekwa, yakumva atanyuzwe agategereza 2027 ubwo hazaba andi matora ya perezida akiyamamaza yatorwa agakora ibyo avuga.

Ishyaka Jubilee binyuze mu badepite baryo ryavuze ko rigiye kujyana mu nteko umushinga w’itegeko wo kweguza perezida Ruto.

Biwe mu byo Raila Odinga atamera ni umushinga w’itegeko ryo kuzamura umusoro Ruto na Gachagua bashyize imbere, avuga ko ugamije gukenesha abanya Kenya, ariko abasesenguzi bakavuga ko iryo tegeko rigamije kubangamira umuryango wa Kenyatta wahoze ari perezida.

Raila Odinga avuga ko nta mpamvu yo kuzamura imisoro hakwiye kugabanya ibigendaho amafranga bitari ngombwa, n’abategetsi bakagabanya ingendo mu mahanga.Bwana Odinga kandi aranasaba William Ruto kugabanya umubare w’abagize guverinoma ye kuko ari benshi, n’abasesenguzi bakamunenga ko ari kugororera abantu be ba hafi imyanya itari ngombwa.

Ikindi gisabwa perezida Ruto n’abamurwanya ni uguhagarika iri tegeko, akiga guca bugufi ubundi agasaba imbabazi abanya Kenya kuko uyu mushinga wazamuye isukari ku bantu benshi.

Visi Perezida Rigathi Gachagua we arahuranya Raila Odinga amwibutsa ko yabaye ministre w’intebe ibi nta bikore,adakwiye guteza ub,wega muri iki gihe.