Nyagatare-Karangazi: Abaturage ntibavuga rumwe n’ubuyobozi ku kibazo cy’amabandi yitwikira ijoro akabambura

Hari abaturage bo mu Murenge wa Karangazi, mu Karere ka Nyagatare, basaba leta gukaza umutakano ku muhanda uturuka muri Santere ya Nyirangegene, werekeza muri Santere ya Nyagasha, kuko urimo abandi yambura abaturage.

Ni umuhanda udaturiye abantu, ukishijwe n’ishyamba rya kimeza ku buryo biha icyuho amabandi, agatangira abaturage baba bagiye gushabika.

Abaturage baravuga ko mu masaha ya nimugoroba no mu gitondo, aya mabandi agota umuhanda akambura abahanyura.

Uko niko abaturage batanga ingero, zabo bamaze kuhamburira no gukubita.

Umwe ati “Urabona ko hano ari mu kigo, iyo bigeze saa Kumi n’Ebyiri za ni mugoroba, buba bwije abantu baraza  bakadutangira mu bihuru. Batwambura moto n’amagare, nta munyonzi wahanyura birenze saa Kumi n’Ebyiri.”

Mugenzi we ati “Aho bahimuriye amazu akahava, ibisambo byose niho byahise .igana. Hari ubujura buteye ubwoba, no ku manywa hari igihe uhanyura nta muntu uri kugendamo, ugasanga igisambo kiraguhagaritse  cyangwa kirakwambuye. Hari abo bagiye bakura kuri za moto bakabarambika mu mifuka, bakabarambika muri ruhurura, moto bakazitwara. Ubu barasakuza ahubwo wajya gutabara nawe bakaba bahita bakwicirayo.”

Undi yagize ati “Batega utugozi cyangwa bakakwambika agafuka. Ni ibintu bibiri ubundi bakoresha, bakwambika agafuka ugasanga baraguhitanye, cyangwa umwe agahagarara hirya undi hino, bagakurura wa mugozi ukagutega.”

Aba baturage barasaba leta gukaza umutakano muri aka gace, kuko benshi batinya kuhanyura mu masaha ya mu gitondo cyangwa nimugoroba.

Umwe ati “Icyo dusaba ubuyobozi ni uko baduhindurira umuhanda ukaba wanyura za cyizirakome wambuka ufata mu gatimba na za Nyagashanga.”

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Karangazi burabitera utwatsi, bugaragaza ko inzego z’umutekano zihora zitembera muri aka gace.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Madamu Umutesi Hope, avuga ko nta muturage urahamburirwa cyangwa ngo ahakubitirwe.

Ati “Haba abasirikare b’igihugu cyacu bahatuye, bahakorera, tubana nabo, dukorana nabo umunsi ku wundi baba bahari. Abajura barabafata n’ahandi hose, kuko ubujura ni kamere, ni ingeso mbi. Nonese ko babana nabo, hari inyubako zabo baba bari kumwe nabo umunsi ku wundi, bacunga umutekano buri mugoroba, ahubwo niho hantu hari umutekano  mwinshi cyane. ”

Ikibazo cy’ubwambuzi n’ubugizi bwa nabi muri uyu muhanda, Nyirangegene –Nyagashanga, cyije vuba mu myaka ibiri ishize.

Amateka y’aka gace agaragaza ko kari gatuwe n’abaturage ndetse n’umuhanda ari nyabagendwa, ariko nyuma y’uko bahimuwe, amabandi yahise ahadukira.

Mu bihe bya vuba, haherutse kumvikana n’abandi bamotari n’abanyonzi bambuwe ibinyabiziga byabo.

Ntambara Garleon