Imiryango Nyarwanda Iharanira Uburengenzira bwa Muntu, iravuga ko ikibazo cy’abazunguzayi muri Kigali gikwiye gukorerwa isesengura ryimbitse, kuko kubashyira mu masoko bidatanga igisubizo kirambye.
Hashize igihe umujyi wa Kigali ushyira imbaraga mu guca ubucuruzi bw’akajagari buzwi nk’ubuzunguzayi, ndetse hirya no hino mu mujyi hari amasoko yubatswe ashyirwamo abavuye muri ubu bucuruzi.
Gusa abakibukora baravuga ko gushyirwa mu masoko ari byiza, ariko ko ikibazo bahura nacyo ari ukubura igishoro gifatika.
Umwe ati “ Ni uko batuvana mu muhanda bakaduha igishoro.”
Undi ati “ Niba tuzunguriza 500 ayo niyo wajyana mu isoko?”
Undi nawe ati “Icyo numva cyakorwa ni uko baduha igishoro, natwe turi mu muhanda tukawuvamo.”
Abaharanira Uburengenzira bwa Muntu, basanga amasoko yubakirwa abazunguzayi adatanga igisubizo kirambye ku bucuruzi bw’akajagari kuko ngo abazunguzayi nk’abantu b’amikoro macye badakwiye guhita bashyirwa mu masoko.
Me. Safari Emmanuel ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Impuzamiryango Iharnira Uburengenzira bwa Muntu CLADHO.
Ati “Ibyo azunguza kwanza ni ibiki? Hari imineke, hari za fruits(imbuto) ugiye kubiha agaciro uzasanga mu byukuri agiye akabitereka ahantu icya mbere cyo ntazabona ababigura, ariko natambuka mu muhanda icya mbere azabona abakozi bavuye mubiro bagiye bahitane udufruits n’uduki twose. Ahantu rero agiye ni ahantu agiye kwicara yicaze za mbuto ziwe.”
Uyu muyobozi muri CLADHO asanga bakwemererwa gucururiza ku mihanda, ariko bagahabwa umurongo ngenderwaho muburyo abisobanura yifashishije ingero z’uburyo haciwe akajagari mu binyabiziga bitwara abagenzi.
Ati “Bafite uburenganzi bwo kubaho (abazunguzayi), niba batiba ntibazane urugomo, bafite uburenganzira noneho bahabwe amabwiriza. Cyera mu kurira taxi abantu buriraga taxi mu kajagari, bamwe bagaca mu madirishya abandi bagenda baterana imigeri, ariko ubu ng’ubu mu gutega taxi abantu bajya ku murongo, aba bafite amatax voiture iyo ubonye baraza bagaparika mu mutuzo. Taxi yabanje mbere igenda itwara umukiliya ntawe uvundira undi, bariya bantu rero bakwiye kurekerwa uburengenzira bwabo, ni abacuruzi bato nibwo bushobozi bwabo.”
Umujyi wa Kigali ntiwabonetse ngo ugire icyo uvuga kubitangzwa n’abahranira uburenganzira bwa muntu ku kibazo cy’abazunguzayi, ariko umwaka ushize Umujyi wa Kigali watangaje ko hamaze kunozwa ingamba zo gukura abazunguzayi mu muhanda, hagendewe ku mpamvu zituma bawujyamo, kuko bazabanza kuganirizwa bityo babe bafashwa gukora indi mishinga bitewe n’ibyo bashoboye.
Daniel Hakizimana