Nyagatare: Abaturage bambuwe irimbi biguriye ryegurirwa Rwiyemezamirimo

Hari abaturage mu Karere ka Nyagatare, bavuga ko biguriye amarimbi yo gushyinguraho bagatungurwa no kuba Akarere karayahaye Rwiyemezamirimo, none akaba arimo kubishyuza amafaranga y’umurengera asaga ibihumbi 470.

Mu mpera z’umwaka ushize wa 2022, nibwo Rwiyemezamirimo witwa Ntambara Godfrey, yari amaze guhabwa ububasha bwo kugenzura amarimbo yo mu Karere ka Nyagatare.

Bamwe mu baturage bashyingura muri aya marimba, bavuga ko ubu butaka bashyinguraho ari ubwabo, bakaba baratunguwe no kubona Akarere kohereje Rwiyemezamirimo wo kuyagenzura, nta biganiro bagiranye.

Umwe ati “Iri rimbi ry’abaturage, havutse ikibazo cy’umuntu bita Rwiyemezamirimo yitwa Godfrey. Hano abaturage iri rimbi ryari iryabo bakarishyinguramo badatanze amafaranga, kuko ryageze hano ari abaturage babigizemo uruhare batangaga 500Frw kugira ngo iri rimbi bazaribone. Nyuma rero baje gusanga ryarahawe Rwiyemezamirimo biradutangaza nanjye ndimo.”

Mugenzi we ati “Abaturage bo barishyinguragamo basa nkaho barifashe nk’irizabagirira umumaro kuko abantu bari bamaze gufata icyemezo ko gushyingura mu ngo bitemewe. Impungenge zihari haje Rwiyemezamirimo abuza abantu gushyingura, ntitubizi niba ryaragurishijwe cyangwa se ritaragurishijwe.”

Uyu Rwiyemezamirimo akimara gutsindira isoko, yahise ashyiraho ibiciro byihariye.

Imbonerahamwe y’ibiciro itangazamakuru rya Flash ifitiye kopi igaragaza ko hari ugomba kwishyura amafaranga ibihumbi 472Frw aricyo giciro cyo hejuru, mu gihe igiciro cyo hasi ari ibihumbi 25Frw.

Abaturage baravuga ko aya mafaranga ari umurengera, kuva ku gushyira ku buntu kugeza ku bihumbi amagana.

Hari amakuru avuga ko hari abaturage bari babuze ubushobozi bwo gushyingura muri irimbi rya Karangazi, bahitamo kujya gushyingura mu ijoro nubwo bitabahiriye, kubera ko birukankanwe n’abarindaga iri rimbi.

Bwana Ntambara Godfrey watsindiye isoko ryo gucunga aya marimba, avuga ko ntacyo yabazwa kuko yapiganiye isoko akaritsindira, ndetse ko n’amafaranga akuramo ayagabana n’Akarere.

Ati “Ny’iri byago turamwakira bitewe n’icyiciro yishyuye, amafaranga bayishyura kuri konti ya Kompanyi, urumva havaho ayishyurwa muri leta.”

Amarimbi ya Matimba, Karangazi na Balija niyo ari mu biganza bya Rwiyemezamirimo.

Nubwo bimeze gutya ariko Rwiyemezamirimo avuga ko amafaranga yabaye make, bitewe no kubura abakiriya bahagije afite.

Abaturage ngo bahisemo gukomeza gushyingura mu mirima yabo.

Ati “Abantu nibwo batangiye kubyumva ariko ubundi ntibabyumvaga cyane ko barimo bashyingura mu ngo.”

Hashize icyumwe abanyamakuru ba Flash bagerageza kuvugana n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kuri iki kibazo, ariko kugeza ubu ntacyo baratangaza.

Ntambara Garleon