Tanzania: Abaturage basabwe gutuza bakirinda ibihuha

Visi perezida madame Samia Suluhu Hassan yasabye abanya-Tanzania kuba umwe ntibacibwe igikuba n’ibyo yise ibihuha bimaze iminsi biri guca igikuba mu gihugu, ashimangira ko igihugu gitekanye ndetse neza cyane.

Ikinyamakuru the Citizen cyanditse ko madame Suluhu abiciye ku ruhande cyane, yavuze ko ari ibisanzwe ko umuntu muzima wese arwara, agahura na ka ‘gripe’ cyangwa se ibicurane, ati “ibi ntibikwiye guca igikuba mu gihugu, mube umwe kandi musenge cyane.”

Uyu mutegetsi nomero ya kabili mu gihugu, amaze iminsi agarukwaho cyane mu itangazamakuru n’abasesenguzi bavuga ko yaba ariwe ugiye gusimbura Perezida Magufuli bacurerera kwitaba Imana kubera icyorezo cya Covid-19.

Ariko ati “Abanya-Tanzania ntimuhe agaciro ibihuha byose mwumva, kandi ntibinaturuka muri Tanzania biva mu mahanga.”

Agasubizamo ati “Ndabasaba ngo mwibiha agaciro, niba ari ugusenga musenge kandi mube umwe duteze igihugu cyacu imbere, kandi ni amahoro nta kibazo gihari.”

Visi perezida abaye uwa kabiri ugize icyo avuga ku bihuha bivuga ko perezida Magufuli yaba amerewe nabi kubera icyorezo cya Covid-19.

 Mu cyumweru gishize minisitiri w’intebe Kassim Majaliwa nawe yavuze ko perezida wa Tanzania ahuze kubera akazi kenshi.

Ikinyamakuru Daily Nation cyo muri Kenya nicyo cyatangije uyu muriro kivuga ko Perezida Magufuli yaba aharwariye Covid-19, TundU Lissu we asongamo ko yarembeye mu Buhinde