Abahanzi b’ibihangange muri Afurika barahurira mu gitaramo “Africa Day Benefit Concert at Home”

Abanyamuzika b’ibihangange muri Afurika uyu munsi barakora igitaramo kitwa “Africa Day Benefit Concert at Home” mu kwizihiza “Umunsi wa Afurika”.

Amafaranga akivamo azahabwa imiryango ya PAM/WFP na UNICEF ngo ifashe abazahajwe n’ingaruka za Coronavirus muri Afurika.

Angélique Kidjo, Yemi Alade, Diamond Platnumz, Bebe Cool, Fally Ipupa, Davido, Sauti Sol, Sho Madjozi, Tiwa Savage, Burna Boy na Salif Keita n’abandi bararirimbira aho baba muri iki gitaramo.

Umunsi wa Afurika wizihizwa buri mwaka hazirikanwa tariki 25/05/1963 ubwo hashingwaga umuryango w’ubumwe bwa Afurika.

Iki gitaramo kiraca kuri YouTube (via MTV Base Africa) no ku zindi televiziyo zimwe na zimwe muri Afurika guhera saa kumi n’ebyiri ku isaha y’i Kayogoro mu ntara ya Makamba i Burundi ari nayo yo ku Muyogoro mu karere ka Huye mu Rwanda.

Icyamamare muri cinema Idris Elba niwe uza kuyobora iki gitaramo biteganyijwe ko kimara amasaha abiri. Bwana Elba mu kwezi gushize yakize coronavirus yari yaranduye mu kwa gatatu.

Itangazo rya YouTube na ViacomCBS Network Africa (abashinze MTV) rivuga ko ibiva muri icyo gitaramo bizahabwa ishami rya ONU rishinzwe ibiribwa (PAM/WFP) n’irishinzwe abana (UNICEF) mu gufasha abagizweho ingaruka na Covid-19 muri Afurika.

Kugeza ejo mu gitondo muri Afurika hari hamaze kumenyekana abantu 107,412 banduye coronavirus 3, 246 yishe na 42, 626 bayikize nk’uko bivugwa n’ikigo cy’umuryango w’ubumwe bwa Afurika gishinzwe kurwanya ibyorezo.

Umuziki uri kwifashishwa mu kurwanya iki cyorezo, abahanzi benshi bamaze gusohora indirimbo zikubiyemo ubutumwa bwo kwirinda iki cyorezo.

Mu kwezi gushize, Angélique Kidjo – uri buririmbe muri iki gitaramo – yasubiyemo indirimbo “Pata Pata” ya Miriam Makeba izwi cyane muri Afurika, aho asaba abantu gukaraba intoki, kuguma mu rugo, no kwirinda gukoranaho mu kwirinda iyi virus.