Clare Akamanzi yashyizwe mu nama y’ubutegetsi ya WHO Foundation

Clare Akamanzi yashyizwe mu nama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation, umuryango washinzwe ugamije gufasha Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), gukusanya amikoro akenewe mu guhangana n’ibibazo bijyanye n’ubuzima ku Isi.

Ni umuryango mu buryo bw’amategeko wigenga kuri WHO, ariko uzayifasha cyane kubona ubushobozi ikeneye ngo ibashe kuzuza inshingano ifite.

Ni umuryango ushingiwe igihe kuko WHO ihanganye cyane n’icyorezo cya Coronavirus, ariko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, akaba aheruka gutangaza ko igihugu cye gihagaritse by’agateganyo inkunga cyatangaga muri uyu muryango, ndetse mu kwezi gutaha gishobora kuyihagarika burundu kikanawivanamo, mu gihe cyose kitabonye impinduka gishaka.

Iki gihugu gishinja cyane WHO gukorera mu kwaha k’u Bushinwa, nicyo cyari umuterankunga munini w’uyu muryango kuko cyatangagamo hagati ya miliyoni $400 na $500, bingana na 14.67 ku ijana by’ingengo y’imari yose. Ibihugu nk’u Bufaransa, u Bushinwa n’ibindi, byiyemeje guhita bizamura imisanzu yabyo.

Biteganywa ko WHO Foundation izafasha mu kwegeranya inkunga z’abantu ku giti cyabo n’iz’abaterankunga n’abafatanyabikorwa banini b’uyu muryango, ari nayo izajya ishyirwa mu bikorwa bitandukanye by’umuryango.

Bizatuma uyu muryango ugira uburyo burambye bwo kuwutera inkunga, ndetse WHO Foundation yitezweho koroshya uburyo inkunga zigera kuri WHO.

Umuyobozi Mukuru wa WHO, Dr Tedros Ghebreyesus, yavuze ko kugira ngo izabashe kugera ku ntego zayo, mu byo ikeneye harimo kwagura abaterankunga bayo, hakongerwa ingano n’ubwiza bw’inkunga uyu muryango uhabwa.

Yakomeje ati “Imwe mu mbogamizi ku kugera ku ntego kwa WHO, ni ukuba nibura munsi ya 20 ku ijana by’ingengo y’imari yacu ituruka ku misanzu y’ibihugu binyamuryango, mu gihe hejuru ya 80 ku ijana ava mu nkunga zitangwa ku bushake, nayo agenda anyuzwa muri porogaramu zitandukanye.”

Ibyo bituma amafaranga uyu muryango ubara mu buryo bwizewe ari imisanzu itangwa n’ibihugu gusa, ibarwa hagendewe ku bushobozi bw’igihugu.

Dr Tedros yavuze ko ishyirwaho rya WHO Foundation, nk’imwe mu ntambwe z’impinduka muri WHO, biganisha ku ntego z’umuryango zo “guteza imbere ubuzima, kugira isi itekanye kandi tukita ku babikeneye cyane”.

Dr Tedros yasobanuye ko iyi gahunda ntaho ihuriye n’icyemezo cya Trump, kuko kubaka uburyo buhamye bwo gutera inkunga uyu muryango ari kimwe mu byo yari ashyize imbere, kuva yatangira kuwuyobora muri Nyakanga 2017.

Uyu muryango watangijwe hagendewe ku mategeko yo mu Busuwisi, watangiranye n’inama y’ubutegetsi izaba ufite inshingano z’ubuyobozi no gusesengura ibyemezo bikomeye bifatwa n’uru rwego. Abagize inama y’ubutegetsi batangiranye na WHO Foundation ni rwego ni Bob Carter, Clare Akamanzi na Prof Thomas Zeltner.

Bijyanye n’iki cyorezo cya COVID-19, WHO Foundation izibanda ku guhangana n’icyorezo, ikusanye ndetse inasaranganye ubushobozi mu bikorwa by’ingenzi bya WHO, bijyanye na gahunda yemejwe n’ibihugu binyamuryango.

Kugeza ubu abamaze kwandura Coronavirus bagera kuri miliyoni 5.6, ndetse abarenga ibihumbi 350 imaze kubahitana.

Clare Akamanzi washyizwe mu nama y’ubutegetsi ya mbere ya WHO Foundation, yagizwe Umuyobozi Mukuru w’ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, guhera muri Gashyantare 2017, asimbuye Francis Gatare.

Mbere yo kujya muri uyu mwanya, Akamanzi yabaye umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Biro by’Umukuru w’Igihugu. Mbere yo kuba Umuyobozi Mukuru kandi, Akamanzi yabanje kuba umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri RDB.