Maralia yica abagera kuri 80% muri Afurika

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima ku isi OMS, ritangaza ko indwara ya Malaria kugeza ubu ariyo ihitana abantu benshi ku Isi, ariko ikibasira cyane cyane umugabane wa Afurika, aho abapfa bishwe nayo bagera kuri 80%. 

Mu gihe Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya Malaria, wizihizwa tariki 25 Mata buri mwaka.

Ni umunsi usanze hari bamwe mu baturage bakicwa n’iyi ndwara nubwo leta yashyizeho ingamba zitandukanye zo kuyirwanya.

Mu ngamba leta yashyizeho mu guhashya iyi ndwara, harimo gutera umuti mu nzu z’abaturage, guhugura abajyanama b’ubuzima no kubaha imiti yibanze ivura indwara ya maraliya kubo bapimye bakayibasangana.

Gusa hari abaturage bakunze kuzamura amajwi yabo bagaragaza ko inzitiramibu bafite zashaje, bagasaba ko bahabwa izindi ko  mu rwego rwo gukomeza guhashya iyi ndwara.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC, kivuga ko abahabwa inzitiramibu ku buntu ari abaturage batishoboye kandi ko bagiye kuzihabwa mu minsi ya vuba kuko batangiye kubarura abatazifite ngo bazihabwe.

RBC ijya inama yo gukinga amadirishya n’imiryango hakiri kare butarira, andi hagakurwaho ibizenga n’ibihuru bishobora kuba indiri y’umubu utera maraliya.

Raporo ya OMS igaragaza ko mu mwaka wa 2021, Malaria yatwaye ubuzima bw’abantu basaga ibihumbi 600 ku Isi, aho yibasira cyane cyane abatuye munsi y’Ubutayu bwa Sahara barimo n’u Rwanda, aho buri munsi yica abasaga ibihumbi 30.

Yvette Umutesi