Hagiye kwibukwa imiryango irenga ibihumbi 15 yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Kuva mu 2009, imiryango yazimye muri Jenoside yakorewe Abatutsi iribukwa buri mwaka ku nsanganyamatsiko igiri iti “Ntukazime Nararokotse”.

Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 25 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Umuryango w’Abarangije kwiga barokotse Jenoside yakorewe abatutsi GAERG, uri gutegura igikorwa cyo kwibuka imiryango yazimywe muri Jenoside yakorewe abatutsi.

Imiryango yazimye, idafite n’umwe warokotse ngo akomeze atware izina ry’umuryango izibukirwa mu karere ka Nyanza kuri uyu wa Gatandatu

Kuva mu mwaka wa 2009, Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 19994 bibuka iyi miryango nk’imwe mu nshingano zabo nk’abarokotse kimwe n’Abanyarwanda muri rusange.

Kuva mu 2009 kugeza ubu, GAERG imaze kumenya imiryango 15,593 yari igizwe n’abantu 68,871 bishwe

Bamenyekanye mu turere twose tugize igihugu uko ari 30.

Kwibuka ni kimwe mu bikorwa bikomeye birwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Imiryango yazimye, yibutswe bwa mbere ku itariki 6 Kamena 2009, ku rwibutso rwa Ntarama mu karere ka Bugesera.

Mu kwibuka imiryango yazimiriye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 guheruka, hibutswe imiryango 946 yari igizwe n’abantu 3,959 yo mu karere ka Kirehe na Ngoma.

Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Nyarubuye.

Leave a Reply