Perezida Kagame yasuye itsinda ry’abantu 400 riri mu bikorwa byo kurwanya Coronavirus

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yasuye itsinda rihuriyemo abantu 400 bo mu nzego zinyuranye bakora ibikorwa bigamije kurwanya no gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 giterwa na virus ya Corona. Abashimira umuhate bakomeje kugaragaraza.

Iri tsinda rifite inshingano zirimo gushakisha uwo ariwe wese wagize aho ahurira n’umuntu wanduye Coronavirus, ryatangiye aka kazi tariki 14 Werurwe 2020, ubwo umurwayi wa mbere yagaragaraga mu Rwanda.

Rikorera mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Kigali Conference and Exhibition Village [KCEV], hahoze hitwa nka Camp Kigali.

Buri muntu aba afite abantu agomba gukurikirana bitewe n’abarwayi bahuye. Ugaragaje ibimenyetso, asabwa kwishyira mu kato mu gihe cy’iminsi 14 yarangira nta kimenyetso ntakomeze gukurikiranwa, iyo agaragaje ibimenyetso agezwa kwa muganga.

Umukuru w’igihugu yashimiye abari muri iri tsinda bose ku bw’umuhate bakomeje kugaragaza mu kurwanya icyorezo cya Covid-19.

Perezida Kagame yagize ati: “Ndi hano kugira ngo mbashimire ku kwiyemeza n’ubwitange byanyu. Muri gukora mutizigama, nubwo muzi neza ko akazi murimo gashobora kugira ingaruka ku buzima bwanyu. Mwiyemeje kubikora mutekereza ku Banyarwanda n’Igihugu muri rusange. Sinabona uko mbashimira. Ndabizi ko ibi mubikora bivuye ku mutima , gukunda Igihugu ndetse n’ubunyamwuga. Ibyo byose biri mu bituma nshimira buri umwe muri mwe.”

Perezida Kagame yavuze ko akazi kakozwe kagaragarira buri wese ndetse ko imibare ibigaragaza, aho yashimangiye ko iyo abantu batubahiriza ingamba zashyizweho bitari kugerwaho.

Umukuru w’Igihugu kandi yavuze ko hari icyizere cyo kuba ibi bihe igihugu kirimo kizabisohokamo, ashimangira ko icyo cyizere gishingiye ku mwete mu kazi iri tsinda rikomeje kugaragaza.

Yashoje abifuriza Pasika nziza, abizeza ko hazabaho igihe cyo kwishimira intsinzi yo guhashya Coronavirusi.

Minisiteri y’Ubuzima yerekana ko mu Rwanda hari Abarwayi ba Coronavirus 120 harimo 18 bayikize.