RDC: Umwanzi wa mbere w’abatuye i Beni ni ADF- Gen. Kasonga

Umuvugizi w’igisirikare cya Congo Kinshasa General Leon Kasonga yabwiye abaturage b’i Beni mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ko umwanzi wabo atari ingabo za Leta n’igipolisi cyangwa se MONUSCO, ahubwo ni umutwe w’inyeshyamba za ADF zikomoka muri Uganda.

Radio Okapi yavuze ko mu kiganiro n’abanyamakuru Gen. Kasonga yavuze ko ubu hashyizweho umurongo utishyurwa wa telefone igendanwa abaturage bazajya bahamagaraho ingabo za Leta FARDC igihe babonye Inyeshyamba za ADF Naru.

Hagati aho abarwanashyaka b’umutwe wa politiki UDPS bavuze ko aho ibintu bigeze Akarere ka Beni gakeneye by’umwihariko ko abaturage bahaguruka bagafatanya n’igisirikare cya Leta FARDC mukubacungira umutekano.

Igisirikare cy’Igihugu kiravuga ko kimaze kwica inyeshyamba zibarirwa muri 80 nyamara abaturage bamaze kwicwa bararenga 100.