Bamwe mu biteguraga gukora ubukwe n’abafite ababo mu miryango yabo babwiteguraga baravuga ko batishimiye icyemezo cya guverinoma cyo guhagarika imihango y’ubukwe.
Bamwe muri abo ni abari bageze kure imyiteguro y’ubukwe kandi n’amatariki akaba yari yegereje,aba barataka ibihombo bikabije kuko hari zimwe muri serivisi bazakenera bari baramaze kwishyura.
Yaba abari bafite ubukwe n’abaturage muri rusange barasa ko nibura abari bafite ubukwe ku matariki ya hafi badohorerwa bagacyura ubukwe ariko hagashyirwaho ingamba zo kwirinda Covid-19.
Ni ku nshuro ya kabiri Guverinoma y’u Rwanda ifashe icyemezo cyo guhagarika imihango y’ubukwe kuva icyorezo cya Covid-19 cyatera mu Rwanda.
Kanda hasi ukurikire inkuru irambuye