Abagore baracyari bacye mu bucuruzi bunini

Imiryango iharanira  uburenganzira bw’Abagore igaragaza ko mu rwego rw’ubucuruzi  abagore  bakiri bacye kandi ko n’abatinyutse ngo usanga bajya mu bucuruzi buciriritse bagatinya kujya mu bunini.  Icyakora n’abafite ubucuruzi bunini ngo ntibazi kubucunga neza.

Esperance NYIRABENDE ni umugore ucuruza imboga n’imbuto mu isoko rya Remera Gisimenti rikorerwamo  n’abahoze ari abazunguzayi.

 Avuga nubwo akiri mu bucuruzi buciriritse ariko ko afite intumbero yo gukora cyane akazavamo umucuruzi ukomeye.

Ati“ Intumbero mfite nshaka ko nzava muri ibi wenda nkacuruza Kenkayeri cyangwa Alimantasiyo nihaye igihe cy’imyaka ibiri.”

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), igaragaza ko n’ubwo umubare w’abagore bajya mu bucuruzi ukomeje kwiyongera, ngo abenshi usanga bagana ubucuruzi bucirirItse aho kujya mu bucuruzi bunini.

Impamvu irasobanurwa na Bosco MURANGIRA ushinzwe iterambere ry’abagore muri MIGEPROF.

Ati“ Usanga abagore bagifite imbogamizi zo gufatanya ubucuruzi n’inshingano nyinshi bagira zo mu mu rugo. Hari no kuba hari abakivuga ngo ntibabasha kujya kure y’ingo zabo ngo babe bakora ubucuruzi bwa kure.”

Kurundi ruhande hari abasanga ubujiji no kubura igishoro nabyo bikomeje kuba inzitizi  ku bagore ituma batitabira gukora imishinga minini y’ubucururuzi.

Josephine Uwamaliya ni umuyobozi w’umuryango urwanya ubukene n’akarengane ‘Action Aid Rwanda’.

Ati “ Kuba abagore bataragiye mu ishuri icyo nacyo kibasubiza inyuma ikindi kibagora ni ukutagira igishoro kuko usanga umuntu afite umushinga ariko ugasanga aribaza aho yakura igishoro.”

Ubushakashatsi bw’ikigo Nyafurika Gishinzwe Amahugurwa (ACBF) bugaragaza ko abagore bo mu Rwanda, ababashije guhanga imishinga y’ubucuruzi minini usange bamwe badafite ubumenyi buhagije bwo kuyicunga neza.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’abagore n’ubukungu muri MIGEPROF Bosco MURANGIRA avuga ko Leta ishyize ingufu mu kongera ubushobozi abagore kugira ngo amahirwe bafite bayabyaze umusaruro ukwiriye.

Kuri ubu  abanyarwandakazi  40 bafite  imishinga y’ubucuruzi minini bari kongererwa ubumenyi kuburyo bwo kuyicunga neza.

Aba barahugurwa kubijyanye n’uburyo bwo kumenyenisha ibyo bakora n’imicungire y’umutungo n’ibindi.

Daniel HAKIZIMANA