Kigali: Abakire barashinjwa kwigwizaho ibibanza bagamije umurengera w’amafaranga

Bamwe mu baturage bo mu mujyi wa Kigali basabye Leta gushyira imbaraga mu gukumira abanyamafaranga, bakomeje kwigwizaho ibibanza bagamije kuzabigurisha menshi mu bihe biri imbere.

Uko imyaka igenda indi igataha ubutaka bwo guturaho bugenda buba ingume, bigatuma benshi mubifite bahitamo gukora ishoramari mu bibanza aho bagura byinshi bagamije kuzabigurisha mu myaka iri imbere ku giciro kisumbuye kuyo babiguze. 

Ni ikibazo gikunze kuvugwa cyane mu mujyi wa Kigali kandi abahatuye bakagaragaza ko gihangayikishije, bityo bagasaba Leta kugira icyo ibikoraho.

Umwe ati “Ibyo bayita kwaya! kwaya rero ni ugusambira ibintu byinshi ntushyira mu gaciro. Bicyeya bigiye mu gaciro biruta byinshi birunze. Ibibanza dufite ubutaka bucye muri iki gihugu gufata byinshi rero numva ari nko gucuranwa kandi atari ngombwa.”

Undi ati “ Leta yagombye guhagarika abo bantu. Niba umuntu afite aho kuba ntaze ngo afate n’ahandi n’ahandi, undi muturage we azajya hehe? niba ufite ibibanza bitanu,mugenzi wawe ntaho gutura ubwo we azajya he?”

Mugenzi wabo  nawe ati “ Rubanda rugufite ntabwo rwo rwabona ikibanza, kuko uwo wakiguze aba akibitse.”

Impuguke mu bukungu zigaragza ko iyo abantu bigwijeho ibibanza ntibabibyaze umusaruro, ahubwo bagamije kuzabigurisha mu bihe biri imbere, bigira ingaruka zikomeye ku bukungu kuko bica intege abashoramari.

Straton Habyarimana ni impuguke mu bukungu ati “Uko ibiciro bizamuka niko bitubuza amahirwe y’ishoramari, kubera ko uko ibibanza bihenda abantu batinya gushora imari. Tujya tuvuga ngo umwuka mwiza wo gushora imari, ugenda uba mubi ahubwo. Kubera ko kimwe mu bituma abantu bashora imari ni ubutaka.”

Ikibazo cy’abigwizaho imitungo itimukanwa y’ibibanza cyakunze kugonganisha ba nyirabyo n’inzego za Leta, biturutse kukuba  bitabyazwa umusaruro.

Ibi byatumye muri 2019 nibwo Umujyi wa Kigali utangaza gahunda yo gufatira ibibanza bitabyazwa umusaruro, nko guca intege abagura ibibanza bagamije kuzabyungukamo mu bihe biri imbere.

 Icyakora abarebera ibintu ahirengeye bagaragza ko iyi ari ingingo ikwiye kwitonderwa, hakabaho gutandukanya utabyaza umusaruro ikibanza kubw’ubushobozi bucye n’utakibyaza umusaruro agamije kuzacyungukamo.

Straton Habyarimana arakomeza agira ati “Ku giti cyanjye ni uko abantu bose babashyize mu gatebo kamwe, ushobora kuba ufite ikibanza wahawe na so cyangwa waguze cyera koko, ushaka no kuzacyubaka ariko ukaba utarabona ubushobozi. Ariko hakaba n’ukigura agamije kugira ngo acyungukemo. Hari utuntu tumwe na tumwe Leta ishobora gushingiraho, niba koko uguze ikibanza  ufite ibindi bibanza 6 na Bitanu bya mbere utarabibyaza umusaruro, ubwo icyo cya 6 nicyo uzabyaza umusaruro?”

 Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa, agaragaza ko kwigwizaho ibibanza hagamijwe kuzabyungukamo menshi, biri mubidindiza iterambere ry’umujyi kandi ngo hari imbaraga zishyizwe mu mu guhangana  n’iki kibazo.

Ati “Ufite ikibanza kuri rondpoint kimaze imyaka icumi urasabwa kukibyaza umusaruro nk’uko amategeko abisaba, ugahita ukigurisha undi umuntu aho kugira ngo akibyaze umusaruro ejo akongeraho, kuko ubutaka uko umunsi ushira bugenda bugira agaciro. Ukazasanga ntabwo rya terambere turigezeho ahubwo ubutaka bugenda buhindura mu ntoki z’abantu ari nako buhindura agaciro kugeza naho abantu bamwe badashobora kuba bagura ubutaka.”

Umwaka ushize intumwa za rubanda nazo zasabye Guverinoma, guhangana n’ikibazo cy’abantu bagura ibibanza bakamara imyaka batabibyaza umusaruro, ahubwo bashaka ko bizamura ibiciro ngo babigurishe.

Daniel HAKIZIMANA