Nyamasheke: Byari amarira n’agahinda mu gushyingura umwana bikekwa ko yishwe n’inkoni za mwarimu

Hirwa Nshuti wigaga mu mwaka wa ka kane w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Mutusa riherereye mu kagari ka Rwesero mu murenge wa Kagano yapfuye ku cyumweru, ababyeyi be batangaza ko yishwe ni inkoni yakubiswe na mwarimu.

Nubwo nta gihamya ko uyu mwana yishwe n’inkoni yakubiswe, bamwe mu bana biganaga nawe bavuga ko uyu mwarimu yakubataga abana cyane ndetse byemezwa n’umwe mu babyeyi uharerera.

Ni mu masaha ya saa yine zishyira saa tanu, ku rusengero rwa ADEPR bazanye umurambo wa Ncuti Hirwa Philbert  witabye Imana ku cyumweru gishize ariko akaba yashyinguwe kuri uyu wa kabiri.

Karekezi Jean Pierre ati”nararamburaga nkareba ugasanga ni inkoni nkamubaza ntri ese izi nkoni wazikubiswe nande?ati ni mwarimu wazinkubise,ni uko abaganga baratubwira ngo ni ukujya ku bitaro bya Kibogora tugiye kuguha imiti ariko nutoroherwa uzahite ugaruka hano tukohereze ku bitaro,ku wa gatandatu yirirwa yarembye ataka ngo araribwa,nibwo yaje gusubira kwa muganga nabo bavuga ko atajya mu bitaro nyuma azakwitabimana gutyo.”

Iki kibazo ngo bakigejeje ku bashinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Nyamasheke, nibwo umurambo bawujyanye mu bitaro bya Kacyiru ngo ukorerwe isuzuma, barasabwa ubutabera nyuma yo kubwirwa n’umwana wabo azize inkoni yakubiswe na Mutabazi Dani.

Ati”twamenyesheje amakuru RIB n’inzego zibanze,RIB niyo yaje kumutora imujyana ku bitaro bya Kibogora nyuma imujyana na Kigali ku Kacyiru ariko ibisubizo ntibabimenyesheje.”

Byatumye negera bamwe mu banyeshuri biga ku ishuri ribanza rya Mutusa, maze bambwira ko uyu mwarimu yarasanzwe abakubita nk’utari umubyeyi.

Umwe ati”numvise bavuga ngo yaramukubise cyane amukubita lakirete nyuma anamukubita umugeri.”

Uretse aba bana, hari umubyeyi we wemeza ko yakubise umwana we bituma umwana ava mu ishuri.

Nageze kuri iki kigo , ndebe ko mpasanga uwo mwarimu ariko sinabona ubuyobzi bw’iki kigo, amakuru dukesha bamwe mu baturage avuga ko uyu mwarimu ashobora kuba yarahise acika, ndetse hari amakuru yuko nimero ye irigusona nk’iri hanze y’u Rwanda.