Kwibuka25: Ubutumwa bw’abadipolomate bari mu Rwanda

Abadiplomate batandukanye bakomeje kugaragaza ko bifatanyije n’Abanyarwanda by’umwihariko abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu ibi bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Abadipolomate 19 baturutse mu gihugu cy’Ubusuwisi biganjemo abadepite mu Nteko Ishingamategeko y’iki gihugu bamaze umwanya utari muto mu biganiro byari mu muhezo n’abayobozi ba za komisiyo  zitandukanye mu Inteko Ishingamategeko y’u Rwanda Umutwe w’Abadepite.

Bimwe mu byaganiriweho  ni ukurushaho kunoza imibanire hagati y’ibihugu byombi nk’uko bisobanurwa n’impande zombi, by’umwihariko Umuyobozi w’Inteko Ishingamategeko y’Ubusuwisi yemeje ko icy’ingenzi cyigenza aba badipolomate ari ukwereka Abanyarwanda ko bifatanije nabo muri ibi bihe bitoroshye byo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda. Marina Carobbio Guscetti ni  Perezidante w’Intekoishingamategeko mu Busiwisi.

“Turagaragariza  ubufatanye Abanyarwanda, guverinoma y’u Rwanda n’abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi kandi twanatunguwe  cyane n’ intambwe imaze guterwa mu kwimika ubumwe n’ubwiyunge, tubona ari ngombwa kwiyunga ndetse turabona hari ibyakozwe mu rugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge muri iyi myaka. Ni intambw ya ngombwa kugirango hirindwe ko ibyabaye byakongera kuba.”

Nouvelle-Zélande nka kimwe mu bihugu byatabarije abatutsi bari bari gukorerwa Jenoside mu  Rwanda mu mwaka 1994, yemeza ko kwifatanya n’Abanyarwanda  ari urugendo iki gihugu cyiyemeje kandi rukomeje.

Ambasaderi wari uhagarariye iki gihugu mu Muryango w’Abibumbye ndetse n’abandi bari bahagarariye ibihugu bya Nigeria na Repubulika ya Czech muri uyu muryango nibo bahagurutse bakerura ko ubwicanyi bwari gukorwa mu Rwanda bwari Jenoside .

Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande mu Rwanda yagize ati “Twagumanye namwe mu mwaka 1994,kandi turacyabatera ingabo mu bitugu kugeza n’ubu.”

Ku rundi ruhande Perezida w’Inteko Ishingamategeko Umutwe wa Sena Bernard Makuza we asanga inshuti nyanshuti ngo igaragarira mu byago, bityo kuba aba badipolomate bahisemo kuza kwifatanya n’Abanyarwanda muri ibi bihe bikomeye ari ikimenyetso cy’ubucuti.

Umubano w’u Rwanda ndetse n’Ubusuwisi usanzwe ushingiye ku ngingo zitandukanye zirimo kubaka ubushobozi mu rwego rw’ubuzima no mu rwego rw’abikorera.

Hagati aho Leta y’u Rwanda binyuze mu Mutwe wa Sena yanahaye ubutumwa bwo kwihanganisha Abanya-Nouvelle Zelande nyuma y’ibitero byagabwe mu misigiti muri iki gihugu mu kwezi gushize benshi  bakahasiga ubuzima.

Leave a Reply