Perezida Kagame yageze muri Trinidad and Tobago

Perezida Paul Kagame yageze muri Trinidad and Tobago, aho yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Umuryango uhuriza hamwe ibihugu byo muri Caraïbes uzwi nka ‘CARICOM’.

Amakuru dukesha Village Urugwiro avuga ko Perezida Kagame yageze mu Murwa Mukuru wa Trinidad and Tobago, Port of Spain mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu tariki 5 Nyakanga mu 2023.

Perezida Kagame yitabiriye iyi nama ya 45 isanzwe y’Abakuru ba Guverinoma z’ibihugu bigize CARICOM nk’umwe mu batumirwa mpuzamahanga.

Uretse Perezida Kagame mu bandi batumiwe muri iyi nama harimo Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres; Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Anthony Blinken na Minisitiri w’Intebe wa Koreya.

Biteganyijwe ko abitabiriye iyi nama yatangiye ku wa 3-5 Nyakanga mu 2023 bazarebera hamwe ibijyanye no kwihaza mu biribwa ndetse n’ingamba zafatwa mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Iyi nama kandi yahuriranye n’umuhango wo kwizihiza imyaka 50 ishize uyu muryango wa CARICOM ushinzwe.

Perezida Kagame yatumiwe muri iyi nama nyuma y’uko u Rwanda rutangiye gushimangira umubano n’ibihugu byo muri Caraïbes binyuze mu nziduko z’akazi aheruka kugirira muri Jamaica na Barbados.