Fontaine ufite umuhigo wo gutsinda ibitego byinshi mu gikombe cy’Isi yapfuye

Just Fontaine, rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, unafite umuhigo w’Isi wo gutsinda ibitego byinshi mu irushanwa rimwe ry’igikombe cy’Isi, yapfuye ku myaka 89.

Fontaine yatsindiye Ubufaransa ibitego 13 mu mikino itandatu yo mu gikombe cy’isi cyo mu 1958 cyabereye muri Suède (Sweden), ubwo ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yasozaga irushanwa iri ku mwanya wa gatatu.

Ku rutonde rw’Isi ry’abakinnyi batsinze ibitego byinshi mu gikombe cy’isi b’ibihe byose, asangiye umwanya wa kane na Lionel Messi wa Argentina.

Ikipe ya Stade de Reims yahoze akinamo yagize iti “Icyamamare mu mupira w’amaguru w’Ubufaransa, rutahizamu wihariye, umukinnyi w’umunyabigwi wa Reims.”

Indi kipe yanyuzemo, Paris St-Germain, yagize iti “Turazirikana Just Fontaine. Intangarugero mu mupira w’amaguru w’Ubufaransa ituvuyemo.”

Abakinnyi batatu bonyine ni bo batsinze ibitego byinshi mu bikombe by’isi kurusha Fontaine, uwo mubare ukaba urushaho kuba udasanzwe kuko we yakinnye gusa mu irushanwa ry’igikombe cy’isi ryo mu 1958.

Ntiyari no kuba yarakinnye muri iryo rushanwa iyo hataba ku bw’imvune za ba rutahizamu bagenzi be Thadée Cisowski n’uwo bakinanaga muri Reims, René Bliard.

Rutahizamu Fontaine byaje kurangira atsinze muri buri mukino Ubufaransa bwakinnye muri icyo gikombe cy’isi cyo muri Suède, harimo n’ibitego bine yatsinze mu mukino batsinzemo Ubudage bw’Uburengerazuba ibitego 6-3, wari uwo guhatanira umwanya wa gatatu.

Byose hamwe, Fontaine yatsinze ibitego 30 mu mikino 31 yakiniye Ubufaransa hagati y’umwaka wa 1953 na 1960.