Japan: Umuherwe arifuza abantu 8 bajyana mu Kwezi

Umuherwe w’Umuyapani Yusaku Maezawa utunze za miliyari, yagaragaje ko yifuza gutumira abantu umunani babyifuza ngo bajyane na we mu rugendo rwo kuzenguruka ukwezi rwa kompanyi SpaceX ya Elon Musk.

Mu butumwa bwa videwo yashyize kuri Twitter, yagize ati “Ndashaka abantu bo mu byiciro byose”.

Muri ubwo butumwa, yanatangaje uko abashaka kubisaba babigenza.

Yavuze ko azariha urugendo rwose, ko rero abazajyana na we bazagenda ku buntu.

Biteganyijwe ko urwo rugendo, rwahawe izina rya ‘DearMoon, ruzaba mu mwaka wa 2023.

Kanda hasi urebe ubutumwa Yusaku yanyujije kuri Twitter ye.