Uganda: Bobi Wine, Muntu na Mao barashaka kwishyira hamwe mu matora 2021

Abayobozi batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Kampala basabye gushyira hamwe imbaraga bagakura Museveni ku butegetsi  mu matora yimirije imbere muri 2021.

Aba bayobozi barimo Maj Gen Mugisha Muntu, uyobora ishyaka rya Alliance for National Transformation (ANT) , Norbert Mao, Perezida wa  DP n’umudepite Kyagulanyi Robert Ssentamu bita Bobi Wine.

Aba bayobozi bavuze ko nta bundi buryo bwakoreshwa ngo Museveni ave ku butegetsi butari ugushyira hamwe.

Mao yavuze ko bari kubaka ikintu gikomeye kandi bafite imipangu, kuko buri kintu cyose kigira iherezo.

Aya magambo yayatangaje ubwo hari hamaze gusinywa amasezerano y’ubwumvikane hagati y’ishyaka rya DP (Democratic Party), Social Democratic Party n’irya  People’s Development Party. Aya masezerano yiswe urukuta rwa DP.

Mbere y’iyi nama, SDP yari iyobowe n’uwigeze kuba umudepite uhagarariye Makindye y’Iburasirazuba  Michael Mabikke, mu gihe  PDP yari iyobowe na Abed Bwanika.

Aya masezerano yari agamije gukuraho urujijo n’ikinyuranyo kiri muri DP, Ishyaka Riharanira Demokarasi Democratic Party.

Uyu mwaka, DP, SDP na PDP yashyizeho ihuriro ryiswe urukuta rwiswe uw’Ishyaka rya Demokarasi rifite intego yo gukura ku butegetsi ishyaka rya NRM.

Urukuta rwa DP rwanashyizeho gahunda yiswe umwe kuri umwe, ni gahunda igamije kuzatanga umukandida umwe uhuriweho n’amashyaka yose mu myanya itandukanye izahatanirwa mu gihugu hose muri aya matora yo muri 2021.

Mao yavuze ko izi mbaraga zizahindura Museveni amateka.

Yashimiye abayobozi bose bifatanije nawe bayobowe na  Dr. Paul Kawanga Ssemogerere, washyize imbere ubumwe atari muri DP gusa no mu yandi mahsyaka bafatanije.

Perezida Museveni yamaze kugenwa n’ishyaka rye nk’umukandida uzatwara ibendera rya NRM muri aya matora.

Bobi Wine nawe yavuze ko ubumwe mu mashyaka arwanya Museveni ariwo muti wonyine wo kumutsinda, bagafata igihugu, asaba abayobozi b’aya mashyaka kureka guta umwanya barwana hagati yabo.

Hagati aho ikinyamakuru Chimpreports cyanditse ko Bobi Wine yagaye cyane Dr. Kiiza Besigye, wavuze ko ubutegetsi bwa NRM butakurwaho mu buryo bwa Demokarasi, ubumwe bwo muri ‘opposition’ budashoboka.

Bobi Wine wirinze kuvuga izina rya Besigye yagize ati “ Ni gute umuntu wahataniye umwanya w’umukuru w’igihugu inshuro enye, ashobora kuvuga ngo Demokarasi ntikora, Bobi Wine yongeyeho ko umuntu w’umunyepolitique ugaya Demokarasi ntatange undi mwanzuro, aba atengushye abantu.

Bobi wine yamubwiye ko ibyo abanyepolitique badashobora gukora abaturage babikora kuko byagaragaye mu matora yo kwinjira mu nteko mu duce tunyuranye nka Kydondo, Bigiri Rukungiri, Arua na Jinja kandi muri 2021 bizaba mu gihugu cyose.

Leave a Reply