Umunyeshuri wo muri Kaminuza mu gihugu cy’uburusiya Olesya Krivtsova, ashobora gufungwa imyaka 10 akurikiranweho amagambo yatangaje ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, arwanya intambaraigihugu cye gihanyemo na Ukraine.
Olesya w’imyaka 20 y’amavuko wiga muri Kaminuza ikomeye muri iki gihugu yitwa Northern Federal University i Arkhangelsk,aregwa guha ishingiro iterabwoba no kwangiza isura y’igisirikare cy’Uburusiya.
Amwe mu magambo yatangaje ni agendanye no guturika kwabaye mu Ukwakira 2022, ku kiraro gihuza Uburusiya na Crimea.
Olesya yabwiye BBC ati: “Natangaje inkuru kuri Instagram kuri icyo kiraro, ngaruka ku buryo abanya-Ukraine bishimiye ibyabaye.”
Yasangije kandi umwe mu nshuti ze ‘post’ kuri iyi ntambara.
Nuko ibibazo biratangira.
Akomeza avuga ko yatawe muri yombi na Polisi, igihe yari kuri telephone avugana n’umubyeyi we.
Ati “Nariho mvugana na maman kuri telephone ubwo numvaga urugi rw’imbere rufungutse. Abapolisi benshi barinjiye. Batwara telephone yanjye kandi barantonomera ngo nindyame hasi.”
Kuri ubu afungiye iwe mu rugo akaba yambitswe umuringa w’ikoranabuhanga ku kaguru ke. Bivuze ko Polisi ikurikirana intambwe ze zose.
Oleska avuga ko atigeze atekereza ko umuntu yatabwa muri yombi azira ibyo yavugiye kuri murandasi.
Ati “Sinigeze ntekereza ko umuntu ashobora gufungwa icyo gihe cyose kubera kwandika ikintu kuri internet. Njya mbona amakuru y’imyanzuro y’inkiko iteye ubwoba mu Burusiya ariko sinabyitagaho nakomeza kwivugira.”
Kugeza ubu Olesya Krivtsova, ongewe ku rutonde rw’Uburusiya rw’abaterabwoba n’abahezanguni.
Mu mategeko yo gufungirwa mu rugo abujijwe kuvugira kuri telephone no kujya kuri internet.
Hagiye gushira umwaka Putin atangije icyo yise “ibitero bidasanzwe bya gisirikare” muri Ukraine, ijambo rigomba gukoreshwa mu Burusiya kuri iyi ntambara bwashoje ku muturanyi wabwo.