Nyamasheke: Kutabona amazi meza bituma hari abavoma ikivu

Hari bamwe mu baturage bo mu Karere ka Nyamasheke, batagerwaho n’amazi meza bigatuma bayoboka ikiyaga cya Kivu, aya mazi akaba abatera indwara.

Harabura umwaka umwe n’amezi ngo intego Leta y’u Rwanda yihaye yo kugeza amazi meza ku baturage bose igere.

Nyamara haracyari hamwe na hamwe ataragera ndetse naho yageze bakayabona rimwe na rimwe.

Urugero ni mu Kagari ka Ngoma mu Murenge wa Bushekeri, abahatuye bavuga ko bakora urugendo rurerue bashaka amazi, ndetse hakaba hari n’abavoma ay’ikivu.

Umwe ati “Ikibazo cy’amazi turagifite kuko nta mazi dufite mu mudugudu. Kujya kuvoma dushobora kugenda nk’iminota nka 40.”

Undi ati “Nk’ubu Akagari ka Ngoma tumaze imyaka ibiri nta mazi dufite. Uretse kuvoma ib inama na tuno dusoko wabonye  nta mazi yandi dufite. Hari n’abavoma ikivu.”

Mugenzi wabo ati “”Twarayabuze. Nko kugeza iwanjye ijerekani y’amazi ni 200frw.Ni ikibazo n’umwana tumutuma amazi kuzatugeraho bikaba ari intambara. Hari igihe aza ikivomesho cyametse kubera kuyarwanira ku mugezi. Ikivu barakivoma kuko iyo babonye byakomeye abantu bari kurwana baniganira mu mugezi bamwe bahita bajya ku kivu.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Muhayezu Joseph Desire, avuga ko amazi yabaye macye ariko hari umyoboro bagiye kubaka, uzagera ku mubare munini w’abaturage.

Ati “Natwe turakizi nk’ubuyobozi bw’Akarere. Hari umuyoboro duteganya kubaka  wa Muyanda-Nyanza n’ubu watangiye no kubakwa, uzongera amazi muri Bushekeri, tukaba duteganya ko n’ibibazo biri muri Nyarusange na Ngoma nabyo bizakemuka. ”

Mu Karere ka Nyamasheke, abagerwaho n’amazi meza bageze ku kigero cya 90%, intego nuko muri 2024 azaba yabagezeho nk’uko ahandi hose mu gihugu bivugwa.

Sitio Ndoli