Rwabicuma: Abarokotse bahangayikishijwe n’uko ababo bashyinguye mu cyubahiro bakiri mbarwa

Abarokokeye mu murenge wa Rwabicuma ho mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo bashengurwa n’uko umubare munini w’ababo bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi utarashyingurwa mu cyubahiro.

Rwabicuma ni umwe mu mirenge y’akarere ka Nyanza yari utuwe n’abatutsi benshi, nyamara bamwe mu bishwe bakaba batagaragazwa ngo bashyingurwe mu cyubahiro.

Umwe mu barokotse yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye gishobora no kuba inzitizi mu bwiyunge.

Ati ”Rwabicuma yari ituwe n’abatutsi benshi ariko benshi mu bishwe ntiturabona imibiri yabo ngo tuyishyingure mu cyubahiro.”

Mugenzi we nawe yunze mu rye ati ”Baracyahisha amakuru cyane kuko ntabwo turarangiza gushyingura. Urebye uyu murenge wacu wari utuwe n’abatutsi barenga 90%.”

Gutanga amakuru ku bicwe muri Jenoside yakorewe abatutsi nyuma ngo bashyingurwe mu cyubahiro n’ibintu n’abanyamadini bakangurira abayoboke babo.

Bimenyimana Marcel Padiri muri Paruwasi ya Kiristu Umwami i Nyanza aragira ati”Umuntu waba uzi ahajugunywe umuvandimwe wacu wishwe yahavuga rwose, uwo muntu akavanywamo tukamushyingura uko bikwiriye.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyanza busanga gutanga amakuru y’aho uwishwe aherereye bibohora utanze ayo makuru.

Umuyobozi wa karere ka Nyanza Erasme Ntazinda yagize ati “Turakomeza kubisaba abantu bose, uwaba afite amakuru ayo ari yo yose aho abantu bataraboneka baba barajugunywe kuhagaragaza akoresheje uburyo  butandukanye haba kuherekana, haba kuhandika ku gapapuro  cyane ko nawe bimubohora ku mutima kuko ibyo azi bimenyekanye kandi bigize akamaro.”

Ni ku nshuro ya 25 mu Rwanda hibutswe Jenoside yakorewe abatutsi.

Mu karere ka Nyanza hari imibiri yabonetse ishyingurwa mu cyubahiro ku rwibutso  rw’umurenge wa Rwabicuma rushyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 5000.

Ni mu gihe mu rwibutso rw’aka karere ruhyinguyemo imibiri irenga ibihumbi 24.

Urwibutso rw’Abazize Jenoside yakorewe abatutsi rwa Rwabicuma

Nshimiyimana Theogene

Leave a Reply