CHOGM: Perezida Yoweri Kaguta Museveni yageze mu Rwanda nyuma y’imyaka itanu ibihugu bitarebana neza

Museveni aje mu Rwanda kwitabira inama y’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza uzwi nka Common wealth.

Hari hashize imyaka itanu umukuru w’igihugu cya Uganda adakandagira mu Rwanda bitewe n’umwuka mubi wa politiki hagati y’ibihugu byombi.

Yahaherukaga 2017 yitabira irahira rya prezida Kagame.

Iyi nama ya CHOGM ibaye mu gihe u Rwanda na Uganda byari bimaze iminsi bizahuye umubano nyuma y’uko ibi bihugu byari bimaze igihe birebana ayigwe.

Mu kwezi kwa Gatatu  Gen.Muhoozi Kaineruga umuhungu wa prezida Museveni yagendereye u Rwanda mu mugambi wo kuzahura umubano mu gihe gito imipaka ihuza ibihugu byombi yahise ifungurwa.

Mu kwezi kwa Kane Perezida Kagame yitabiriye  isabukuru ya Gen.Muhoozi abonana na perezida Museveni.

Kugeza ubu umubano w’u Rwanda na Uganda usa nurimo gusubira mu buryo nubwo hakiri ibikiganirwano harimo nko gusubiza mu buryo ubucuruzi bwambukiranya imipaka.

Biteganijwe ko Perezida Museveni amara iminsi ine mu Rwanda,muri iyi nama ihuje abakuru b’ibihugu na za guverinoma.