Kacyiru: Inyubako y’Umurenge itajyanye n’igihe idindiza serivisi zitangwa- Abaturage

Bamwe mu batuye mu Tugari tugize umurenge wa Kacyiru, baravuga ko babangamiwe n’inyubako y’Umurenge itajyanye n’igihe, kuko mugihe cyo gutanga serivisi haba hari umubyigano ukabije, ugasanga bamwe batashye ibibazo byabo bidakemuwe.

Iyo ugeze ku nyubako y’Umurenge wa Kacyiru ubona ari inzu ifite amabati ashaje,wakwinjiramo imbere ahatangirwa  serivisi ni hato cyane ku buryo abantu bagera muri makumyabiri (20) batahicara.

Ibi aba baturage babigaragarije mu gusoza gahunda y’ukwezi kwahariwe gukemura ibibazo by’abaturage babasanze mu kagari.

Bamwe mu batuye muri uyu murenge baganiriye n’itangazamakuru rya Flash, barasaba ko bakubakirwa inyubako nk’uko mu yindi mirenge hagiye kubakwa.

Umwe yagize ati “Ikibazo mfite ahantu umurenge wacu wubatse, uri nko muri metero Magana atanu uvuye ku Ngoro y’umukuru w’igihugu, iyo urebye serivisi zihatangirwa nk’uko zitangirwa ku murenge, abakozi barabyigana ni hato cyane. Icyumba kiberamo inama ni gito ku buryo inama zihuje abayobozi n’abaturage batahakwirwa.”

Mugenzi we ati “Imyaka ibaye myinshi aha hantu hasimbukwa, impammvu mbivuze nuko igitekerezo cyo kubaka ibindi bikorwa byagiye byubakwa n’iki cyifuzo cyasabwe kuva kera.”

Umuyobozi mukuru  w’ibikorwa by’Umujyi Madamu Rugaza Julian avuga ko  biteganyijwe ko iyi nyubako n’izindi zizavugururwa, mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.

Yagize ati “Iki kibazo natwe tuba tukibona, ariko ingengo y’imari iba yabaye nke. Nk’urugero nk’Umurenge wa Kimisagara ni muto cyane ku buryo abantu batabona aho bicara, ugasanga ni ikibazo. Icyo twari twateganyije uyu mwaka ni ukubanza Kimisagara, ariko na hano mu murenge wa Kacyiru uri mu yo dufite muri gahunda, izubakwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha.”

Akarere ka Gasabo karasaba abaturage kujya bagaragaza ibibazo bikibangamiye imibereho yabo,  n’iterambere ryabo muri rusange.

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko usibye umurenge wa Kacyiru utarubakwa, hateganyijwe no kubakwa indi Mirenge itandukanye mu mujyi wa Kigali itajyanye n’igihe.

AGAHOZO Amiella