Nyamasheke: Abahinzi barasabwa kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke, busaba abahinzi b’icyayi kongera umusaruro wacyo, mu rwego rwo kurushaho kwiteza imbere ubwabo no guteza imbere igihugu.

Hirya no hino mu gihugu usanga Abahinzi b’icyayi bishimira icyo iki gihingwa kimaze kubagezaho, ubuyobozi nabwo bagakomeza kubashishikariza kongera umusaruro wacyo kugirango bakomeze kurushaho kwiteza imbere.

Ni nako kandi Mukankusi Athanasie, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri aka karere, yabisabye Abahinzi bakorana n’uruganda rw’icyayi rwa Gisakura, ruherereye mu murenge wa Bushekeri.

Yagize ati “Tugomba gukora cyane no gukoresha imbaraga nyinshi kugirango umusaruro w’icyayi haba mu bwiza no mu bwinshi ugumye wiyongere, turabasaba kugirango mu bikorane umwete twunguke ku mpande zombie, maze kikatuzanira amafaranga.”

Abahinzi nabob avuga ko bifuza kongera ubwiza, n’ubwinshi bw’icyayi ariko hakaba hari imbogamizi bagihura nazo, bagasaba ko zakurwaho. Maze bagashyira mu bikorwa ibyo basabwa.

Masumbu Vedaste ati “Nagira ngo mbasabe, abayobozi b’uruganda mu duhe ingemwe z’icyayi kugirango twongere ubuso buhenze.”

Musanabandi Anonciata yunzemo ati “Igiciro cy’ifumbire kiri hejuru, tukaba dusaba nkunganire kugira ngo tubashe kwishyura neza. Turakomeza kandi gusaba umuhanda ujya impumbu kuko ariho hasigaye ubutaka bwo guhingaho icyayi.”

Ubwo hizihizwaga umunsi mukuru w’umuhinzi w’icyayi mu ruganda rwa Gisakura, Abahinzi bijejwe ko imbogamizi bagaragaje zigiye gushakirwa ibisubizo, ndetse hahembwa Abahinzi bahize abandi mu kongera umusaruro n’ubwiza bw’icyayi.

Harimo abahembwe Inka, matora, bote, amagare n’ibindi bikoresho bazajya bifashisha mu gihe bari gusoroma icyayi.

Abahinzi kandi bakaba bishimiye ko ubu bafite 15 ku ijana by’imigabane muri uru ruganda ruri mu nkengero ya pariki y’ishamba rya Nyungwe.