“Umuryango Mpuzamahanga watereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside” Charle Michel

Ububiligi bwongeye gusaba imbabazi ku kuba Umuryango Mpuzamahanga waratereranye u Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi yaguyemo abarenga Miliyoni.

Minisitiri w’Intebe w’icyo gihugu Charles Michel witabiriye ibikorwa byose bitangira kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi yavuze ko Jenoside yakorewe abatutsi yari kwirindwa.

Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yagaragaje ko hari bamwe mu banyamahanga bahamagariye isi guhagarika Jenoside mu Rwanda, n’ubwo ibihugu by’ibihangange bitari bibyitayeho.

Charles Michel Minisitiri w’Intebe w’Ububiligi yagaragaye mu bikorwa byose bitangira kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda,yafatanije n’Umukuru w’Igihugu n’abandi banyacyubahiro gucana urumuri rw’icyizere rumara iminsi ijana yo kwibuka.

Mu ijambo rye Minisitiri w’Intebe Charles Michel yongeye kugaragaza intege nke ibihugu by’amahanga byagize igihe Jenoside yakorewe abatutsi yategurwaga ikanashyirwa mu bikorwa.

Mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda n’abitabiriye ibikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi Perezida wa Repubulika Paul KAGAME yazirikanye   imiryango yaturutse mu bindi bihugu ifite ababo, bazize ingengabitekerezo y’ubwicanyi bukabije nk’ubwahekuye u Rwanda.

Yagize ati “Uyu munsi kandi, hari imiryango iri hano yaturutse mu bindi bihugu ifite ababo, baba abagabo, ababyeyi, n’abavandimwe, bazize ingengabitekerezo y’ubwicanyi bukabije nk’ubwahekuye u Rwanda.

Yakomeje avuga ko “Abasirikare b’Ababiligi bishwe mu gitondo nk’iki ngiki imyaka 25 ishize. Captain Mbaye Diagne wo muri Senegal warokoye benshi, Tonia Locatelli wishwe muri 1992 azira kuvugisha ukuri ku byari bigiye kuba n’abandi.

Icyo twababwira muri aka kanya, cyabahumuriza, ni uko dusangiye agahinda, ariko n’icyubahiro duha abagaragaza ubutwari bwo gukora ibikwiye.”

Umukuru w’Igihugu kandi yazirikanye abanyamahanga bahagaze ku kuri bahamagarira isi guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi kabone n’ubwo ibihugu by’ibihangange  byari byigize ntibindeba.

Yagize ati “Hari n’abandi ku isi hatandukanye bahagaze ku kuri, bafasha kuzana impinduka. Bamwe bari hano Ambasaderi Karel Kovanda, n’abagenzi be bo muri New Zealand na Nigeria bahamagariye isi guhagarika Jenoside mu Rwanda, n’ubwo ibihugu by’ibihangange bitari bibyitayeho.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo yo Kurwanya Jenoside Dr.   Bizimana Jean Damascene yagaragaje ko Loni igomba kubazwa  kuba itarabonye ibimenyetso byagaragaraga  ngo ikumire cyangwa ngo ihagarike Jenoside mu Rwanda  Dr Bizimana Yifashishije ingero za raporo zasohowe ariko ntizitabweho.

Photo: IGIHE

Tito DUSABIREMA

Leave a Reply