Abanyarwanda basaga 40 bafatiwe Kampala na CMI

Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI) rwataye muri yombi Abanyarwanda 40 mu gace ka Kibuye gaherereye mu murwa mukuru Kampala, bafatirwa mu rusengero ruherereye ku muhanda ugana ku kibuga cy’indege cya Entebbe.

Ikinyamakuru ‘Daily Monitor’ cyatangaje ko igisirikare cya Uganda cyabanje kugota aha hantu mbere yo gutegeka abari mu rusengero bose gusohokamo.

Abari muri uru rusengero ngo bari Abanyarwanda gusa, bategetswe kujya mu modoka yari ibategereje, kugeza ubu ntiharamenyekana aho bajyanwe.

Umuvugizi wa Polisi muri Kampala, Patrick Onyango, yavuze ko abo bantu batawe muri yombi ariko icyo polisi yakoze kwari ugutanga ubufasha gusa.

Ati “Twe ni ubufasha twasabwe gutanga, ku yandi makuru ndumva mwavugana n’abayobozi bakuru mu gisirikare.”

Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda, Brig Richard Karemire yirinze kugira byinshi avuga.

Ati “Ibi ni bikorwa bikomeje, ntabwo natanga amakuru arambuye aka kanya kubera ko bishobora kubangamira ibi bikorwa.”

Hari amakuru yatangajwe ko abatawe muri yombi ngo bari babangamiye umutekano w’igihugu ariko ntihatangazwa ikibazo bari bateje.

Umwe mu bayobozi muri Uganda yagize ati “Abenshi muri aba batawe muri yombi ni abanyarwanda ariko bari bafite indangamuntu za Uganda, zakozwe mu buryo butemewe n’amategeko.”

Iki kinyamakuru cyavuze ko ubwo cyahamagaraga ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage, umwe mu bitabye telefoni ye igendanwa yavuze ko adashobora kuboneka.

Imyaka ibiri irashize inzego z’umutekano za Uganda zikajije umurego mu guta muri yombi Abanyarwanda bakorerayo ingendo, abahatuye n’abashakiragayo ubuzima.

Abatabwa muri yombi bafungirwa muri kasho zitandukanye aho bakorerwa iyicarubozo ribaviramo n’ubumuga, imirimo ivunanye nko guhinga, kubumba amatafari n’ibindi. Abafatwa bashinjwa kuba ‘intasi’ z’u Rwanda.

Muri Werurwe 2019, Guverinoma y’u Rwanda yasabye abaturage bayo guhagarika kujya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, nyuma y’ubuhamya bw’abarenga 800 bari bamaze iminsi birukanwa ku butaka bw’icyo gihugu nyuma yo guhohoterwa n’iyicarubozo bakorewe.

Ibi bikorwa byakajije umurego kuva ubwo u Rwanda rugejeje kuri Uganda ikibazo kijyanye n’uko Umutwe w’Iterabwoba wa RNC uri gukoresha ubutaka bw’iki gihugu cy’igituranyi mu bikorwa ushyigikiwemo n’Urwego rw’Ubutasi mu gisirikare cya Uganda, CMI, hagamijwe gushaka abantu bawiyungaho ngo bahungabanye umutekano w’u Rwanda.

Hari amakuru yakunze kujya hanze y’abanyarwanda bajugunywe ku mupaka uhuza ibihugu byombi nyuma y’ibyumweru bakorerwa iyicarubozo ku cyicaro cya CMI giherereye ahitwa Mbuya, ahantu abanya-Uganda bavuga ko hameze nko mu buvumo bwo ku gihe cya Idi Amin.

Amakuru aturuka muri Uganda ni uko ibibazo byose abanyarwanda bahurira nabyo bituruka ku bantu bakorana n’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa.

CMI ngo iba ifite uruhushya ruturuka ibukuru kwa Perezida Museveni rwo guta muri yombi umunyarwanda, kumukorera iyicarubozo no kumufunga hatitawe ku byo amategeko ateganya.