Abasirikare ba Sudani y’Epfo boherejwe muri RDC

Abasirikare barenga 40 ba Sudani y’Epfo bageze i Goma muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, kwifatanya n’ingabo zo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba (EAC) zagiyeyo kurwanya umutwe w’inyeshyamba.

Kuri iki Cyumweru nibwo iri ni itsinda ryageze muri RDC rikaba ribanjirije abandi, kuko Sudani y’Epfo yavuze ko izohereza abasirikare bagera kuri 750.

Icyakora ntibizwi igihe abandi basirikarebazoherezwa.

Ingabo za Sudani y’Epfo ni zo za nyuma zihageze mu zemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu bo muri EAC zo koherezwa mu burasirazuba bwa RDC, mu nama yabo y’i Bujumbura muri Gashyantare 2023.

Bari mu mutwe w’ingabo z’ibihugu birindwi bigize umuryango wa EAC, washyizweho muRI Kamena mu mwaka wa 2022, mu kugerageza kugarura umutekano mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, zigenzura ko inyeshyamba za M23 ziva mu bice zari zarafashe.

Ibiro ntaramakuru AFP byasubiyemo amagambo ya Koloneli Jok Akech, wo mu ngabo za Sudani y’Epfo akaba ari no mu mutwe w’ingabo za EAC, agira ati “Ikaze i Goma.Ubu muri ahandi hantu hatandukanye ho gukorera. Mugomba kuba mwiteguye.”

Kuva wakongera kubura imirwano mu Gushyingo mu 2021, umutwe w’inyeshyamba wa M23 wari wigaruriye ibice byinshi mu ntara ya Kivu ya Ruguru.

Muri iyo ntara, imirwano hagati ya M23 n’ingabo za leta ya RDC yatumye abaturage barenga 520,000 bava mu byabo barahunga, nk’uko Umuryago w’abibumbye (ONU) ubivuga.